Nta narimwe u Rwanda ruzayoborwa nk’uko isiha rusahuzi Turayishimye n’ibindi bigarasha babyifuza
Ikigarasha Jean Paul Turayishimye uzwiho kwirirwa akwirakwiza ibihuha ku buyobozi bw’u Rwanda agamije kwibonera icyo ashyira mu nda ye, noneho yumvikanye kumuzindaro we wa YouTube mu manjwe ateye iseseme yigize impuguke ku miyoborere y’u Rwanda.
Ni nyumay’uko mu mpera z’icyumweru kirangiye Perezida Kagame akoze impinduka mu miyoborere y’Intara y’Uburengerazuba aho bwana Ntibitura Jean Bosco yasimbuye Dushimimana Lambert wari umaze umwaka ayiyobora.
Mu bwenge bucye ikigarasha Turayishimye asanganye yihutiye kuvuga ubusa kuri izi mpinduka aho by’umwihariko yashakaga kumvisha abamukurikirabuhumyi ko Perezida Kagame “afite ubwoba bw’ibishobora kubera mu karere ka Rubavu ndetse n’utundi tugakikije”.
Gusa ayo matakaragasi ya Turayishimiye wagomeye u Rwanda akiyemeza kuba isiharusahuzi n’ikigarasha muri rusange, nta kindi agamije kitari ukurangaza abantu cyane ko ahubwo ubwoba bufitwe na we n’ibindi bigarasha kubera ko batazi ahazaza habo kubera ko biyemeje kubaho ubuzima bugayitse bwo kutagira igihugu mu gihe nyamara nta kintu baburanye u Rwanda.
Soma kandi:Twibukiranye uwitwa Jean Paul Turayishimiye usigaye uryama akabyuka avuga ibyo yarose k’u Rwanda
Iyi mburamukoro kandi ikwiye kumenya ko kuba Perezida Kagame yahindura abayobozi ari ibintu bisanzwe kandi abyemerewe nk’Umukuru w’Igihugu,kuko ubuyobozi bw’ u Rwanda burangajwe imbere na RPF-Inkotanyi bwahisemo gahunda yo kubazwa inshingano nkarimwe mu mahitamo mu rwego rwo gusana no kwihutisha iterambere ry’u Rwanda.
Ikindi gitera ibigarasha ubwoba ni ukubona u Rwanda rwihuta mu iterambere buri munsi kubera ubuyobozi burangajwe imbere naPerezida Kagame. Ibyo iyo babitekereje gusinzira birabananira neza neza.
Mu kubazwa inshingano umuyobozi aba abereyeho gukorera abaturage mu buryo bukwiriye yumva ibibazo byabo, akabishakira umuti yewe kandi akanabibazwa. Bityo rero ibyo Turayishimye avuga ni amanjwe gusa.
Ibigarasha bikwiye kumenya ko u Rwanda atari akarima k’iwabo ngo ruyoborwe n’ibitekerezo byabo by’ubuhezanguni.
Mukobwajana Linda