10-06-2026

Ikigarasha Noble Marara n’interahamwe Musabyimana mu gakungu k’uburyarya

0

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi baha urw’amenyo ikigarasha Noble Marara n’interahamwe Musabyimana Gaspard nyuma y’uko bombi bihurije mu kiganiro ku muzindaro wa YouTube aho baragaye ivata ryaje buri umwe atera ikinyoma mugenzi we akicyiriza ikindi.

Byari mu kiganiro cyatambutse kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2024 aho aba banyabyaha bombi bari biyemeje gusiga icyaha Perezida Kagame na bamwe mu bavandimwe be.

Hari umwe mu bacabwenge wabivuze neza ko icyizakereka abantu b’injiji ari uko uzabasanga mu bujajwa n’ubusutwa mu gihe abantu basobanutse bo baba basangira ibitekerezo byubaka, gusa kuri Marara na Musabyimana bo za njiji mbi zikwiza gusa ibihuha kandi nabyo bidashinga bagamije gusa kugira ngo bibonere icyo bashyira mu gifu.

Nk’urugero, muri kiriya kiganiro kidafite epfo na ruguru, ikigarasha Marara yumvikanye mu bujajwa yigize impuguke aho by’umwihariko yumvikanishaga uburyo icyiswe “impinduramatwara” ya Parimehutu mu 1959 cyabaye ahari.

Ibyo umuhezanguni Marara yabivugaga agamije kuyobya bamwe mu bamukurikira buhumyi kugira ngo bemere ibinyoma yashyiraga kuri Perezida Kagame, ni mu gihe ku rundi ruhande interahamwe Musabyimana yabaga yiziwe ishimagiza iki kigarasha mu mafuti yacyo.

Soma: Ipfunwe n’ikimwaro kuri Noble Marara nyuma yo kubona ko ahora acurangira abahetsi!

Gusa abasanzwe bakurikirana imikorere y’ibigarasha n’interahamwe bahuriza k’ukuvuga ko uku kwihuriza hamwe kwa Marara na Musabyimana kutavanaho uburyo ibigarasha n’interahamwe basanzwe barebana ay’ingwe cyane ko n’imbaraga zo kwihuza bagamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda nta cyo zigeze zitanga.

Umusesenguzi waganiriye na MY250TV yagize ati: “Iby’izi nterahamwe n’ibigarasha by’umwihariko Musabyimana na Marara ni uburyarya bukomeye, icyo bishakira ni udufaranga tw’umuvumo two ku mbuga nkoranyambaga n’iyo mpamvu uzasanga bavuga ibinyoma badashobora gusubiramo. Nyuma ya biriya biganiro barakomeza bakaba abanzi gica.”

Soma kandi: Interahamwe kabombo Gaspard mu binyoma bigamije guhisha uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994

Musayimana umaze igihe yihishahisha mu Bubiligi ni umuvugizi w’abajenosideri wasinye ko yatanga ubuzima bwe ariko akabona u Rwanda rusubira mu icuraburindi ry’ivangura n’amacakubiri rwarimo mu myaka 30 ishize ubwo yari umutoni ku ngoma y’umunyagitugu Habyarimana Juvenal “Kinani”.

Naho Noble Marara we wacanganyikiwe wasaritswe n’ibiyobyabwenge umaze igihe yihishahisha mu Bwongereza nyuma yo kugomera u Rwanda akaba ikigarasha kandi yari yaragize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.

Marara nta kindi yirirwamo kitari ukuvuza induru ngo ni umusesenguzi ku Rwanda kandi ahubwo ari imburamukoro yataye umutwe gusa icurangira abahetsi.

Izi mburamukoro zikwiye kumenya ko mu Rwanda nta muntu witaye ku manjwe zihora zikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading