Uherutse kwitandukanya na FLN y’ikihebe Rusesabagina yahishuye uburyo amacakubiri ari guca ibintu muri uyu mutwe
Karimunda Jean Damascene wahoze ari umurwanyi w’umutwe w’iterabwoba wa FLN ukuriwe n’ikihebe Paul Rusesabagina aravuga ko uwo mutwe wugarijwe n’ibibazo uruhuri bishingiye ahanini ku macakubiri ashingiye kw’irondakarere.
Uyu mugabo ubu uri gufatanya n’abandi Banyarwanda kwiyubakira igihugu nyuma yo kwitandukanya na FLN, aherutse kubwira RBA ati: “Abayobozi [ba FLN] bavuga ko bashaka gutera u Rwanda ariko ntacyo bageraho.”
Yakomeje agira ati: “Nkurikije uko bariya bagabo bameze, ni abantu bareba ku macakubiri, bakareba ku bwoko, uturere. Ni abantu bacuruza abantu. Mbibonye gutyo, nafashe iyambere mbivamo.”
FLN ntisiba kuvuga ko ishaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere n’Umuryango FPR-Inkotanyi, ni ibintu uyu mutwe w’iterabwoba uhora uagambirira aho ndetse ubigerageza binyuze mu bitero by’iterabwoba wagiye ugaba mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda.
Muri ibyo bitero FLN imaze kwica inzirakarengane z’Abanyarwanda zirenga icumi aho ihitamo kwibasira abasivili by’umwihariko abagore n’abana kuko izi ko ari bo banyantege nke.
Gusa ibyo ntibyakomeje guhira uyu mutwe kuko inkingi za mwambwa zawo zirimo ‘umugaba mukuru’ wawo, Paul Rusesabagina, abari abavugizi “Maj” Callixte Nsabimana alias Sankara na “Capt” Herman Nsengimana n’abandi bagiye batabwa muri yombi mu bihe bitandukanye ndetse bagezwa imbere y’ubutabera bw’u Rwanda.
By’umwihariko Rusesabagina we yatawe muri yombi ubwo yari mu nzira ajya gusura ibirindiro bikuru by’uyu mutwe i Burundi mu mwaka wa 2020, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha by’iterabwoba.
Gusa nyuma yo gutakambira Perezida Kagame ndetse no kwicuza biriya byaha, Rusesabagina yafunguwe ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu mu mwaka wa 2023 aho yari yiyemeje guca ukubiri n’ibyaha yari yarakoze.
Nyuma y’iminsi micye asohotse muri gereza akajya muri Amerika, igihugu asanzwe atuyemo, Rusesabagina yashimangiye ko yihebeye iterabwoba cyane ko yakomeje gushyigikira FLN mu buryo bweruye ari nako atangaza ko ashaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Soma kandi: Ibya FLN ya Rusesabagina imbwa zikomeje kubirwaniramo
Uyu mutwe ufashwa by’umwihariko kandi n’ubutegetsi bwa Gitega cyane ko ufite ibirindiro mu bice bitandukanye by’u Burundi birimo ishyamba rya Kibira n’ahandi.
Iby’ubufasha FLN ikura mu butegetsi bwa Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” byongeye kumenyekana mu kwezi gushyize ubwo abasirikare b’uyu mutegetsi hamwe n’ibyihebe bya FLN bicwaga mu buryo bw’amayobera n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.
Uretse imfu za hato na hato, umwiryane n’inda nini ni indi mpamvu ikomeje gutiza umurindi irindimuka ry’uyu mutwe w’iterabwoba . Ni amakimbira ashingiye ku kutumvikana ku misanzu FLN yakira ivuye mu bambari bayo bayo batuye ibwotamasimbi.
Ayo makimbirane ashingiye kandi ku ndonke iva mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa mu birombe uyu mutwe washimuse muri Kivu y’Amajyepfo.
Biraro Ernest