Inkuru mutabwiwe: Uko Tshisekedi yasebeye i Luanda, agataha yimyiza imoso
Tariki ya 15 Ukuboza 2024 ni bwo Tshisekedi na Perezida Kagame bagomba guhurira mu nama i Luanda muri Angola, gusa iyi nama yasubitswe habura amasaha icumi ngo ibe ariko Tshisekedi ahitamo kujya kuyitabira kandi azi neza ko itaba.
Iyo nama yari yabanjirijwe n’iy’abaministiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi yari igamije kugira ngo bashyire hamwe inyandiko zizasinywaho n’abakuru b’ibihugu, gusa habura amasaha macye ngo inama y’abakuru b’ibihugu ibe abari bahagarariye Congo ibintu baravibanze bazana amananiza.
Itsinda rya Congo ryananiwe kumvikana no kwemera gusinya aho basabwaga kuganira n’umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23, bityo birangira banze gusinya ku nyandiko abakuru b’ibihugu bari bwifashishe mu nama yabo.
Nyuma y’ayo mananiza ya Congo, Perezida wa Angola, João Lourenço akaba n’umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo, saa saba z’igicuku yatangaje ko inama y’abakuru b’ibihugu yari kuba mu gitondo cya tariki ya 15 Ukuboza itakibaye, cyane ko zimwe mu ngingo bari buganireho Leta ya Congo yari yanze kuzemera.
Igitangaje ni uburyo ku i saa tanu z’amanwa (ku munsi wagomba kuberaho iriya nama), ibiro bya Tshisekedi byanditse ko ageze muri Angola yitabiriye ya nama yari yamaze gusubikwa! Ni ibintu banditse bazi neza ko nama yari imaze amasaha asaga 10 ihagaritswe.
Byumvikane ko Tshisekedi wari wamenyeshejwe ko inama itari bube, yahise yihutira kujya muri Angola mu rwego rwo kurangaza Abanye-Congo no kubereka ko we ashyigikiye ibiganiro ndetse ko ahubwo Perezida w’u Rwanda “yanze kwitabira kubera ko adashaka amahoro”.
Soma kandi: Nta cyo amahoro abwiye Tshisekedi!
Nyuma y’aho kandi ibiro bya Tshisekedi byasohoye itangazo rivuga ko ko inama yahagaze, ndetse babeshya ko “byatewe n’u Rwanda rwazanye ingingo nshya ku munota wa nyuma” kandi izo ngingo zari zimaze amezi icyenda ziganirwaho.
Ni mu gihe Leta y’u Rwanda yo yari yatangaje mbere ko impamvu Perezida Kagame atitabiriye iyo nama ari uko u Rwanda rwanze gukomeza gukina imikino ya cyana ndetse ko rutazakomeza kwikorera ibibazo bya Congo.
POSTPONEMENT OF LUANDA SUMMIT DUE TO UNRESOLVED CRITICAL ISSUES
— Ministry of Foreign Affairs & Int'l Cooperation (@RwandaMFA) December 15, 2024
🔗https://t.co/nFmGehoEod pic.twitter.com/KSok036AMR
Tshisekedi na leta bashyize imbere ibinyoma no gukomeza kwihunza ibibazo byabo bakabyegeka k’u Rwanda.
Mugenzi Félix