01-04-2026

Nta cyo amahoro abwiye Tshisekedi!

0

Ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje gusuzugura imyanzuro igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo nk’umuhango gusa.

Nk’urugero ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ba Congo n’u Rwanda baherutse guhurira i Luanda muri Angola maze bemeranya ko impande zihanganye zihagarika imirwano guhera tariki ya 4 Kanama 2024.

Habura amabariwa ku ntoki ngo iriya tariki igere, ihuriro ry’abarwanyi ba Kinshasa ryahise rigaba ibitero ku birindiro by’umutwe wa M23 i Nyamilima. Imirwano yakurikiyeho yaje ari karundura kuko M23 yirwanyeho isubiza inyuma abo barwanyi ndetse birangira yigaruriye ako gace ka Nyamilima.

Ku itari ya 3 Kanama mu mujyi wa Kisangani umuvugizi wa guverinoma ya Congo Patrick Muyaya, afatanyije na Gen Ekenge, umuvugizi w’ingabo za Congo,FARDC, bumvikanye mu kiganiro n’itangazamakuru bahamagarirara urubyiruko “guhaguruka bakarwanya umwanzi” batitaye ku byemezo bifatirwa mu nama zigamije kugarura amahoro.

N’ubwo ibiganiro byahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Congo byari bigamije guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi ariko imvugo yakoreshejwe na Muyaya yo kuvuga ko “u Rwanda rwashotoye Congo” yo ahubwo isubiza ibintu irudubi.

Muri icyo kiganiro kandi General Ekenge we yavuze ko FARDC ta yandi mahitamo ifite uretse gukaza ingamba zo kwongerera igisirikare ubushobozi, amagambo nk’ayo akaba ashimangira bidasubirwa ko ubutegetsi bwa Tshisekedi nta nyungu bubona mu kugarura amahoro.

Nubwo umutwe wa M23 utigeze ugira uruhare mu nama yabereye i Luanda ariko ibyayivuyemo bimaze gutangazwa wo watangaje ko witeguye gukurikiza ibyemezo bigamije amahoro byayifatiwemo, ariko ushimangira ko igihe cyose uzagabwaho ibitero witeguye kirwanaho.

Ku itariki ya 2 Kanama ubwo ingabo za FARDC zifatanyije n’ihuriro ryazo bagaba ibitero, M23 yahise yigarurira ahitwa Kigunga na Kiseguru ho muri teritwari ya Binza. Ni mu gihe ku ya 4 Kanama ubwo bongeraga kugabwaho ikindi gitero, abarwanyi b’umutwe wa M23 birwanyeho birangira bigaruriye Nyamilima ndetse na Ishasha iherereye ku mupaka uhuza Congo ndetse na Uganda.

Umuryango mpuzamahanga ugomba guhoza ijisho ku butegetsi bwa Tshisekedi kugirango ibyemeranyijwe bibashe gushyirwa mu bikorwa, bityo amahoro arambye azave mu mpapuro ajye mu bikorwa.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *