Urukundo rwubakiye ku musenyi: Interahamwe n’ibigarasha bongeye kwihuza bagamije kweza Ingabire Victoire!
Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi bibumbiye mu dutsiko tw’interahamwe n’ibigarasha – bose babarizwa mu ihuriro ry’iterabwoba rizwi nka “P4”, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga basohoye itangazo ridafite epfo na ruguru aho biriza amarira y’ingona bavuga ko bamagana “ubukangurambaga bugamije kwangisha [rubanda] Ingabire Victoire no kumwica”.
Iryo tangazo bavuga ko ryasinyiwe Ottawa muri Canada n’uwitwa Masozera Etienne bita ko ari umuhuzabikorwa wa P4, bigaragara ko ibitekerezo by’ubuhezanguni n’ubuyobe birimo byemeranyijweho n’interahamwe za FDU-Inkingi yashinzwe na Ingabire Victoire, PS-Imberakuri igice cya Ntaganda Bernard n’intagondwa bakorana ziba i Burayi, ndetse n’interahamwe zo mu cyitwa ‘Amahoro PC’. Harimo kandi ibigarasha byo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC.
Abo bose mu mwaka wa 2019 itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UNGoE) ryabashyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’akarere muri rusange, icyo gihe biyitaga “P5”.
Ubusanzwe interahamwe n’ibigarasha ntibajya imbizi kuko usanga bashinjanya ibyaha bitandukanye, gusa kuri iyi nshuro utu dutsiko twihuje mu rukundo rw’uburyarya rushingiye ku muhezanguni Ingabire Victoire aho muri ririya tangazo bavuga ko Leta y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame babangamiye uburenganzira bw’uwo mugore bagahamagarira ngo imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bitera inkunga u Rwanda gutabara.
Si abo gusa kandi harimo n’abo muri Jambo ASBL, agatsiko k’abakomoka ku nterahamwe n’abandi bakomeje kuvuganira Ingabire bamutabariza nyamara ahubwo aho ibintu bigeze ni uko uyu mugore akwiye gusubizwa muri gereza kuko yanze kwitandukanya n’ibitekerezo bye bya Parmehutu.
Amanjwe y’izi nterahamwe n’ibigarasha ashingiye ku mbwirwaruhamwe ya Perezida Kagame uherutse kwibutsa ko Ingabire akomoka ku mujenosideri ndetse ko natisubiraho azagira amaherezo mabi.
Ibyo Umukuru w’Igihugu yavuze ni ukuri kwambaye ubusa kuko nyina wa Ingabire, umujenosideri kabombo Dusabe Therese, yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’inkiko gacaca, si byo gusa kuko n’umugabo wa Ingabire witwa Muyizere Lin nawe yahamijwe ibyaha bya Jenoside – aba bombi bakaba badashobora gukandakiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda aho ahubwo bihishahisha mu Buholande.
Kuba rero hari abakomeje kwereka Ingabire ko ibyo akora bigamije gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda, nibyo byateye abamuvugira ndetse banamwohereje mu Rwanda ngo aze kurusenya bacika ururondogoro, bajya ku mbuga nkoranyambaga bamutagatifuza.
Uyu mugore w’umugome yashyizwe imbere n’imiryango mpuzamahanga yiyita ko iharanira uburenganzira bwamuntu ndetse n’ibinyamakuru mpuzamahanga aho bamugira “umuntu ukomeye utavuga rumwe na leta” aho birengagiza nkana ibyaha bye.
Igihe kiragize ngo asubizwe mu igororero kuko ingengabitekerezo afite n’imigambi mibisha afitiye Abanyarwanda bitatuma akomeza kuba muri sosiyete nyarwanda.
Mugenzi Félix