25-05-2026

BBC “Gahuzamiryango” ikomeje kwerura ko yanywanye n’interahamwe, abajenosideri n’ababakomokaho

0

Kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukuboza 2024 igitangazamakuru BBC – ishami ry’Ikirundi n’Ikinyarwanda cyongeye gushimangira ko kidateze guhagarika kuba umuyoboro w’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigaragaje ubwo yongeraga gutambutsa ubutumwa buhakana Jenoside bwa Marie Rose Habyarimana, umukobwa w’umunyagitugu Habayarimana Juvenal “Kinani”, yatanze mu mezi 8 ashize aho yihandagaje akavuga ko “nta kwibuka Abanyarwanda bamwe ukareka abandi”. Icyo gihe interahamwe n’abambari bazo bibukaga imyaka 30 yari ishize Kinani apfuye.

BBC kwifata igatambutsa ibyo bintu inshuro ebyiri bishimangira umurongo ugayitse yafashe yo kuba ijwi ry’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jenoside yabaye mu Rwanda ni iyakorewe Abatutsi ndetse byanemejwe n’Umuryango w’Abibumbye. Mu mateka y’Isi ntaho wasanga icyo bita “jenoside yakorewe Abanyarwanda bose” kandi impamvu ntaho nuko ntayigeze iba.

Si ubwa mbere BBC yiyita “Gahuzamiryango” kandi mu by’ukuri ari Gatanyamiryango  itije umurindi ibitekerezo by’uburozi by’ interahamwe, abajenosideri  n’ababakomokaho kuko na mbere yihaye umurongo wo gutagatifuza abahekuye u Rwanda kandi ikibikomeyeho.

Gushengerera ingirwa Jenoside zitabayeho kwa BBC n’interahamwe ntibiteze gusibanganya ibimenyetso by’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ku rundi ruhande, bikomeje kugaragara ko iyi radiyo igitsimbaraye ku mpamvu zatumye ihagarikwa kumvikana ku butaka bw’u Rwanda mu myaka icumi ishize nyuma yo gutangaza inkuru z’impuha ziharabika igihugu n’abayobozi bacyo.

Muri izo nkuru iyi radiyo ivugira mu Bwongereza yatangaje harimo filimi mbarankuru yiswe “Rwanda’s Untold Story”, ihakana Jenoside yakorewe Abatutsi ikibasira n’abayobozi bakuru b’igihugu.

Uko BBC Gahuzamiryango yitwara k’u Rwanda bituma hari abemeza ko ikwiye kuba yitwa “Gatanyamiryango” cyane ko yiyemeje kuba ijwi ry’abadashakira ineza Abanyarwanda harimo abajenosideri batorotse ubutabera bw’u Rwanda, ibigarasha byihishe hirya no hino ku Isi ndetse n’imitwe y’iterabwoba yiyita ko irwanya u Rwanda.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading