27-07-2026

Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” ari kweza ubwicanyi bwa Tshisekedi mw’isura ya RTLM na Kangura

0

Nyuma y’igihe atagatifuza interahamwe n’ibigarasha kugira ngo yibonere icyo ashyira mu nda, Mukunzi Rubens wiyita amazina arimo “Mr Bean” na “Bombori Bombori” yiyongereye ku bandi bahezanguni badasiba kujomba ibikwasi Abanye-Congo bicwa umusubirizo n’ubutegetsi bw’igitugu bwa Tshisekedi.

Kuri iyi nshuro, uyu muhezanguni wahoze ari umunyamakuru mu Rwanda ariko akigira  “impunzi ya politike” muri Amerika nyuma yo kurengwa amahoro, yumvikanye yegeka ku Rwanda ubwicanyi ubutegetsi bwa Tshisekedi buri gukorera Abanyamulenge  maze mu bugome usanganywe asaba abari kwicwa kudahunga!

Mukunzi wiyemeje gupfana umugayo ari kugera ikirenge mu cya Radiyo rutwitsi ya RTLM n’ikinyamakuru Kangura kuko ni byo mbere gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi  byashukaga Abatutsi ngo ni bahunge mu rwego rwo gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana kubatsemba – ibintu bisa neza n’ibiri kuba muri Congo.

Soma kandi: Ibyo wamenya ku munyamakuru Mukunzi Rubens “Mr Bean/Bombori Bombori” wigize umuteruzi w’ibibindi w’interahamwe n’ibigarasha

Gutagatifuza ubwicanyi Tshisekedi ari gukorera abo yita “abanzi ba Congo” no kuyobya ububari ubu bwicanyi bushyirwa ku Rwanda ni umuvumo umuhezanguni Mukunzi ahuriyeho n’abandi banzi b’u Rwanda basanzwe basimbukira ku cyo babonye cyose kugira ngo basige u Rwanda bagomeye icyasha.

Uyu muhezanguni akwiye kuzirikana ko nta muntu n’umwe wahemukiye u Rwanda cyangwa se wahemukiye ikiremwamuntu ngo bimugwe amahoro, bityo yicare azi neza ko amateshwa akomeje kuzanamo u Rwanda atazamugwa amahoro.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading