13-05-2026

Ikigarasha Flora Karenzi yishuka ko Amateka y’u Rwanda yanditswe mu maraso yayasibisha ubujajwa bwe bwo kuri YouTube

0

Umuhezanguni Flora Karenzi umaze igihe abundabunda muri Canada yumvikanye kuri YouTube agoreka amateka y’u Rwanda ari nako asiga icyasha ubuyobozi bwarwo – ibintu ariko bidateze kugira icyo bimugezaho uretse kumukururira umuvumo.

Yabigaragarije mu kiganiro kidafite epfo na ruguru aherutse gutambutsa ku muzindaro wa YouTube aho yateraga akicyirizwa n’undi muhezangu witwa Marie Claude Bernard Kayitare mu bitutsi nk’iby’abashumba.

Amwe mu manjwe n’ubujajwa aba bahezanguni ashimangira ubugome n’urwango bifitemo, harimo ko ngo “u Rwanda rwari amata n’ubuki” ariko ngo “Kagame yarugize urw’amaraso.”

Iyo ubundi ni imvugo imenyerwe ku nterahamwe n’abajenosideri kabombo aho bayikoresha bayobya uburari ku byaha bya Jenoside yakorwe Abatutsi bakoze ubundi Umuryango FPR-Inkotanyi urangajwe imbere na Perezida Kagame ukabakoma mu nkokora ugahagarika iyo Jenoside ndetse ukubaka igihugu bari bagize umuyonga.

Gusa uko biri kose ibi bigarasha bitagira umutima birushuka kuko bidateze kugoreka amateka y’u Rwanda yanditswe Abanyarwanda batanga ubuzima bwabo ngo bishoboke! FPR-Inkotanyi na Perezida Kagame bazahora ari intwali z’Abanyarwa kubera ubwitange bagize mu guhagarika Jenoside ndetse no kubora u Rwanda.

Ku rundi ruhande, aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze mu myaka 31 ishize FPR irubohoye kandi ihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi harivugira. By’umwihariko ibyiza Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda bishimangira ko yaruhaye amata n’ubuki aruvanye mu icuraburindi.

Ni bantu ki?

Flora Karenzi amaze igihe abundabunda ari nako abunza amagambo muri Canada aho yiyita “impunzi ya politike”, ibintu akoresha nk’iturufu yo kubaho ubundi agasiga icyasha u Rwanda afatanyije n’umugabo we Jean Paul Ntagara.

Soma kandi: Ibisa birasabirana: Byinshi ku muhezanguni Flora Karenzi washakanye n’igisambo Jean Paul Ntagara

Hanyuma Marie Claude Bernard Kayitare we ni umumotsi wa RNC wirirwa umoka yigize inararibonye agamije kwangisha Abanyarwanda ubuyobozi bitoreye. Abo bose nta kindi cyibatunze uretse gusebya no guharabika u Rwanda

Ibi bigarasha bikwiye gushyira mu mitwe yabyo ko urukundo Abanyarwanda bakunda Perezida Kagame ari ntagereranywa bitewe n’ibyo abakorera, aho badahwema kugaragaza ko bamushyigikiye kandi bamuri inyuma.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading