25-05-2026

Jean Paul Ntagara aho bukera agahinda karamuta ku gasi!

0

Ikigarasha Jean Paul Ntagara akomeje gushengurwa bikomeye no kuba urusaku rwe rwarananiwe gukoma mu nkokora iterambere ridaheza Umuryango FPR Inkotanyi udasiba kugeza ku Banyarwanda.

Uyu mujura kabuhariwe akaba n’umutubuzi amaze imyaka abundabunda muri Canada nyuma yo guca mu rihumye inzego z’ubutabera z’u Rwanda aho yari akurikiranyweho ibyaha binyuranye.

Nyuma yo gusohoka mu Rwanda, ikigarasha Ntagara yisanze nta yandi mahitamo afite uretse guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na FPR mu rwego rwo kuyobya uburari ku byaha bye.

Gusa ibi byose nta cyo biramugezaho ndetse nta n’icyo biteze kumugezaho akaba ari nayo mpamvu akomeje kugaragara ku mbuga nkoranyambaga ameze nk’uwataye umutwe.

Nk’urugero, kuri uyu wa 18 Mutarama 2025, ikigarasha Ntagara yagaragaye ku muzindaro we wa YouTube ashagawe n’uwitwa Ismael Mbonigaba na Sekidende Munyabagisha, aho mu gahinda no kwiheba kwinshi bagaragazaga ko imijugujugu batera FPR yose ifata ubusa bityo bakaba bavomera mu rutete.

Kuvuga ko badashaka ko FPR-Inkotanyi yongera kwitwa Umuryango ndetse ko bazakora ibishoboka iryo zina rikazima haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga ntawashidikanya ko babitewe n’agahinda gakabije.

Igisambo kabuhariwe Ntagara ntigihwema kwiha ikuzo aho cyumvikana cyikubita mu gatuza kivuga ko  “u Rwanda rukeneye impinduka” zizanywe nacyo!

Ibyo bituma benshi bamuha inkwenene cyane ko nta kindi ashoboye kitari ubujura n’ubugambanyi.

Indi mpamvu yatuma uyu Ntagara atabasha kwirinda iyi ndwara y’agahinda gakabije, ni uburyo mu by’ukuri no muri izo nyangabirama ngenzi ze habuze n’umwe wakwemera ngo bisungane barebe ko bafatanya ako gahinda.

Umwanya umwe nguwo muri ya ngirwa guverinoma ya Nahimana, undi mwanya nguwo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC, akandi kanya nguwo ari gucinya inkoro kuri FDLR n’abandi.

Bitinde bitebuke, yaba uyu Ntagara ndetse n’abandi nkawe  ntibazatinda kubona ko bari mu buyobe cyane ko ntawe ugambirira guhemukira u Rwanda n’Abanyarwanda ngo bimugwe amahoro!

 Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading