Inzererezi Noble Marara na Musabyimana wa FDLR mu mahomvu ngo bakunde babone icyo bashyira ku munwa
Interahamwe Musabyimana Gaspard n’ikigarasha Noble Marara bongeye gishimangira ko batunzwe no guhindanya isura y’ubuyobozi bw’u Rwanda ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube.
Musabyimana ubarizwa mu gatsiko k’abagizi ba nabi ka FDU-Inkingi kegamiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDU-Inkingi na Marara ubarizwa mu dutsiko tw’ibigarasha, baherutse kugaragara ku muzindaro wa YouTube umwe atera undi akikiriza amanjwe agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu binyoma bidashinga, izi nzererezi zabeshyaga abazikurikira buhumyi ko ngo ubu imiyoborere y’u Rwanda Perezida Kagame “yayisigayemo wenyine abandi baramwihoreye”.
Izi mburamumaro aho zirengagiza nkana ko abo bakomeje kubera indangururamajwi ari abahisemo kuba ibyihebe nka Kayumba Nyamwasa ndetse n’ibindi bisambo by’ingufu byananiwe gukomeza inzira yo kubaka igihugu.
Abo banyabyaha bose Marara na Musabyimana basingiza birirwa babunga nka roho mbi bahunga ubutabera kubera ibyaha by’ubugome bakurikiranyweho.
Musayimana wirirwa abuyera mu Bubiligi ni umuvugizi w’abajenosideri uharanira kubona u Rwanda rusubira mu icuraburindi ry’ivangura n’amacakubiri rwarimo mu myaka 30.
Ikigarasha Noble Marara we ibiyobyabwenge byaramurenze ku buryo n’ubwonko bwe butagikora neza, ubu we yirirwa abudabunda mu Bwongereza.
Abo bombi bakwiye kumenya ko Perezida Kagame ari we mahitamo abereye Abanyarwanda nk’uko babishimangiye mu matora yo mu mwaka ushize.
Ndayambaje Marc