02-09-2026

Uhitwa ntabwo afata uruka: Inama ku nzererezi Ntagara JP ukomeje kuramya Tshisekedi!

0

Rusahuriramunduru Ntagara Jean Paul usanzwe atunzwe no gucuruza inkuru z’impuha ubu yasizoye mu gusingiza Tshisekedi utegeka Congo nyuma y’uko umutwe wa M23 wirukanye ingabo z’uwo mutegetsi na FDLR bikorana mu Mujyi wa Goma.

Ntagara usanzwe abundabunda muri Canada yumvikanye ku muzindaro we wa YouTube avuga ko Tshisekedi “afite ingufu nyinshi atigeze akoresha” haba abasirikare bahawe imyitozo itandukanye ndetse n’ibikoresho ngo atigeze akoresha!

Umuntu yahera hano abaza umuhezanguni  Ntagara mu by’ukuri icyo Tshisekedi yabuze ngo akoreshe ubwo bushobozi bwose afite ngo abashe guhagarika umuvuduko wa M23 ikomeje kwigarurira uduce dutandukanye tw’icyo gihugu.

Iki ni ikiganiro Ntagara yakoresheje yongera gusiga amavuta ndetse anogereza umubano we n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wasize uhekuye u Rwanda.

Yagize ati :“U Rwanda rwari rukwiye gushimira Congo ko yakiriye abaturage barwo[FDLR] ndetse ikaba ikomeje no kubacumbikira.”

Ese imburamukora nka Ntagara itunzwe n’ibinyoma ntizibona ko Tshisekedi na FDLR ye bari mu marembera? Ese niba Ntagara akeka ko yabonamo  indonke aho ntarimo kuvomera mu kiva?

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading