01-09-2026

Kubona FDLR yinjira mu Rwanda imanitse amaboko byatumye interahamwe zivuga amangambure

0

Kuri uyu 28 Mutarama 2025, Musabyimana Gaspard uzwiho kuba nyiramubande w’interahamwe yumvikanye ku muzindaro we wa YouTube yabuze ayo acira n’ayo amira nyuma yo kuba ingabo za Congo zivanze n’ibyehebe byo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR zinjira ku butaka bw’u Rwanda zishaka ubuhungiro.

Ni nyuma y’uko umutwe w’abarwanyi b’Abanye-Congo wa M23 ufashe Umujyi wa Goma maze abasirikare ba FARDC-FDLR bagakwira imishwaro, abenshi bakisanga ku butaka bw’u Rwanda bamanitse amaboko.

Nyuma y’ibyo, umuhezanguni Musabyimana, ubusanzwe uburizwa mu Bubiligi, yihutiye guhimba ikinyoma n’igitambambuga kitapfa kwemera, ko “intambara y’i Goma ubu yimukiye ku butaka bw’u Rwanda mu karere ka Rubavu.”

Gusa ayo ni amahomvu yavugishijwe n’ikimwaro cyo kuba inkoramaraso za FDLR zambutse u Rwanda zimanitse amaboko kubera gutsindwa n’umutwe wa M23 mu gihe nyamara amaze iminsi azogeza ko ziteguye gufata ubutegetsi mu Rwanda bityo akabona kurugarukamo gufatanya nazo kongera gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.

Interahamwe Musabyimana n’abandi bamotsi bafatanya ubu imigambi yabo yose yarabapfubanye kuko n’inkingi za mwamba zose za FDLR ubu zamaze kwoherezwa ikuzimu.

Mu bikomerezwa bya FDLR byapfuye urupfu rubi harimo wiciwe mu mashyamba ya Congo mu 2019, Peter Chirimwami na General Ntawunguka Pacifique “Omega” bombi baherutse kwicwa na M23.

Soma kandi: 2025 ni simusiga kuri FDLR!

Icyitonderwa udutsiko tw’interahamwe dukwiye kuzirikana nuko nta na rimwe ikinyoma cyigeze gitsinda ukuri, bityo ibinyoma byabo ntacyo biteze guhungabanyaho u Rwanda kandi uko ni ukuri kudashidikanywaho.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading