25-05-2026

Mu mpera z’icyumweru gushize humvikanye inkuru y’urupfu rwa “Gen” Ntawunguka Pacifique wiyitaga Omega wayoboraga ibyihebe byo mu byo mutwe w’iterabwoba wa FDLR, akaba by’umwihariko yari azwiho kuba yaravuze ko azagaruka mu Rwanda “nta mututsi ukirurimo”.

Umuhezanguni Ntawunguka yivuganwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 mu burasirazuba bwa Congo, ni nyuma y’uko bari bamaze amasaha macye na none bivuganye Gen Peter Cirimwami wategeka Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ariko by’umwihariko akaba yari umuhuza wa FDLR na Perezida Tshisekedi.

Izi mfu zaciye umugongo FDLR ndetse n’interahamwe ziyishyigikira mu bikorwa by’iterabwoba ndetse no mu mugambi ihora yigamba wo kuzatera u Rwanda igakuraho ubuyobozi Abanyarwanda bitoreye.

Soma kandi: FDLR n’interahamwe mu kiriyo nyuma yo gupfusha abari inkingi za mwamba

Muri macye ibi nibyo bihembo bikwiye inkoramaraso zo muri uyu mutwe w’iterabwoba wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Imfu za ba jenerali babiri mu cyumweru, bikaba mu ntangiriro z’umwaka, birerekana ko FDLR izahura n’ibyago bikomeye muri uyu mwaka.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading