25-05-2026

Igisahiranda Mupende Michael arasubiye!

0

Kuri uyu wa kabiri tariki 04 Gashyantare 2025, ikigarasha cy’igisahiranda Mupende Michael cyagiye ku muzindaro rutwitsi wacyo gikwiza ibihuha bidashinga ku ntambara ihanganishije Abanye-Congo.

Mbere na mbere iki gisambo kabuhariwe, nta kindi kigitunze uretse guhora gikwiza ibihuha kuko nk’urugero rw’ibyo cyavuze mu kiganiro kidafite umutwe n’ikibuno cyagaragaje ko ngo Perezida Kagame ari we wateje intambara Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni mu gihe nyamara ukuri kuzwi na bose nuko iyo ntambara yatangijwe na Tshisekedi wateye abaturage b’igihugu cye bibumbiye mu mutwe wa M23, aba baturage bakaba baharanira impinduka mu gihugu cyabo.

Soma kandi: Igisambo Michel mupende uri mu marembera yongeye kuvuga ibihuha agamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’ u Rwanda.

Muri uku kubwejagura kw’igisahiranda Mupende, yakabaye ahubwo asobanurira abanyarwanda ukuntu ari ikigwari gikomeye cyane kuko ubwo yari umusirikare w’u Rwanda icyo gihe urugamba rwose rwabaye ntiyigeze arujyaho ahubwo yahoranaga impamvu zo guhora yirwaza.

Ikindi akwiye gusobanura ni ukuntu ari igisambo akaba yarahunze u Rwanda nyuma yo kwiba amadorali ibihumbi cumi n’umunani (18000$), yagombaga gufasha bagenzi be ku rugamba.

Inyangabirama Mupende Michel n’abandi batekereza macuri nka we kubera inda nini yabananiye bakwiye kumenya ko ubu abanyarwanda barambiwe ibinyoma byabo.

Ubu Abanyarwanda bazi neza icyerekezo cyiza imiyoborere myiza ya Perezida Kagame iganishamo u Rwanda, ntibakeneye kumva ibinyoma by’intambara yo muri Congo kuko bitabareba ahubwo icyo bazi neza nuko ikibi cyose cyaturukayo u Rwanda rufite ubwirinzi buhagije.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading