13-09-2026

Sendagara wa Gitega ari kuririra mu myotsi!

0

Nyuma yo gushora Abarundi mu nyanja y’ibibazo kubera imiyoborere mibi ndetse n’inda nini, Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi akomeje gupfunda imitwe hirya no hino mu rwego rwo kwikungahazaho ubutunzi gusa ntabwo biri kumuhira.

Mu mpera za 2023, nibwo uyu munyagitugu wikundira ibiryo n’inzoga yari atangiye kwicinya icyara yishuka ikiraka yahawe na Tshisekedi cyo kwica no kumenesha Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi kizamufasha gusarura agatubutse bityo ibigega bye n’agatsiko ke ntibihungabane.

Gusa, isosi yaguyemo inshishi nyuma y’aho mu mpera z’ukwezi gushize umutwe wa M23 yamburiye ingabo ze zifatanyije n’iza Tshisekedi uduce twose bari bafite ndetse bakigarurira bidasubirwaho Umujyi wa Goma.

Ndayishimiye yohereje ingabo ze muri Congo yizeza Tshisekedi ko azirukana ingabo za M23 mu birindiro byose yafashe ndetse agafasha umutwe wa FDLR kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda bityo nawe akamugororera kumuha ibirombe by’amabuye y’agaciro.

Muri Mutarama 2024 ubwo yari muri Congo, Ndayishimiye yatangaje ko azakora ibishoboka byose maze agafasha urubyiruko rw’ u Rwanda gukuraho  ubuyobozi bwabo burangajwe imbere na Perezida Kagame.

Nyamara mu mpera z’icyumweru gishize, Ndayishimiye niwe  wumvikanye yiriza ay’ingona ko u Rwanda rufite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwe. 

Uretse kuba Gen Neva n’agatsiko ke  bakomeje gushora Abarundi mu bibazo n’abaturanyi babo mu karere,  amaganya ni yose hirya no hino mu Burundi kubera ubuzima bushaririye bubugarije nyamara i Gitega bigamba ko ibigega byabo byuzuye.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading