Ikigarasha Noble Marara n’inkotsa Kobwa Marie mu yandi manjwe
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kumvikana amagambo yuzuye ibinyoma arimo gukwizwa n’ibigarasha bibiri byihishe i Burayi birimo inkotsa Kobwa Marie Rose n’umusinzi kabuhariwe Noble Mbarara.
Aba bombi bifashe babeshya isi ko ngo “M23 itarwanira uburenganzira bw’Abanye-Congo” ko ahubwo “irwanira inyungu za Perezida Kagame.” Abo batamutwe ibyo babivugiye mu ngirwakiganiro bakoreye ku rubuga rwa Zoom.
Mu by’ukuri ibi byose n’ibinyoma bigamije gutesha agaciro Perezida Kagame ndetse no gusiga icyasha u Rwanda ibintu n’ubundi badahwema gukora buri munsi ariko bikanga bikabapfira ubusa.
Ibi bigarasha bikwiye kumenya ko nta hantu na hamwe yaba Perezida Kagame n’u Rwanda bahuriye n’ibibazo bya Congo ahubwo kuzaba ibyo ibinyoma ari ukuyobya uburari ku gitera amakimbirane muri Congo .
Izi nyangabirama zikwiye kumenya ko guhakirizwa kuri Tshisekedi no kubeshyera u Rwanda ntacyo biteze gukemura ku bibazo bya Congo kandi ko bitazabuza u Rwanda basebya gukomeza gutera imbere.
Mukobwajana Linda