Serge Ndayizeye na ‘Gafirifiri’ Kayumba Rugema ba RNC beruye ko bitandukanyije n’ubwenge
Umumotsi w’Umutwe w’Iterabwoba wa RNC, ikigarasha Serge Ndayizeye n’ikigarasha Kayumba Rugema uzwi nka Gafirifiri bongeye gushimangira ubujiji ndengakamere bwabokamye ubwo bari bigize “impuguke” ku ntambara yo gusubiranamo iri hagati y’Abanye-Congo.
Ni mu kiganiro abo bombi baherutse guhuriramo ku muzindaro wa YouTube w’uriya mutwe aho umwe yateraga undi akikiriza indirimo y’uko u Rwanda ruri ku gitutu kubera iriya ntambara nk’aho iri kubera mu Rwanda cyangwa ruyifitemo uruhare,
Ikigarasha Ndayizeye ndetse n’umutwe w’iterabwoba avugira wa RNC bakwiye kumenya ko kugeza ubu nubwo u Rwanda ntaho ruhuriye n’intambara ihanganishije Abanye-Congo, umusanzu rukomeza gutanga wo gukangurira impande zihanganye kuyoboka inzira y’ibiganiro Isi yose uwushyigikiye.
Soma kandi : Inkomamashyi za RNC zadukanye umuvuno wo kuramya Tshisekedi ngo akunde atere u Rwanda!
Uko biri kose induru ibigarasha bikomeza kuvuza bigamije kwihoma kuri Tshisekedi, bikwiye kumenya ko nawe ubwe byamushobeye kuko diplomasi ye irananiwe ndetse nareba nabi azafatirwa ibihano n’inkiko mpuzamahanga kubera ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu adasiba dukora.
Ndayambaje Marc