10-06-2026

“Gen Neva” w’u Burundi yakwepeye inama ya EAC-SADC muri Amerika, ahahurira n’uruva gusenya!

0

Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi akomeje kuba iciro ry’imigani hirya no hino muri Afurika nyuma y’icyemezo kigayitse yafashe cyo gutera umugongo inama idasanzwe yo gushakira amahoro Congo ubundi akigira mu butembere muri Amerika kandi nabwo ahata ibaba.

Inama ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) n’ibigize Umuryango w’Ubufatanye mu by’Ubukungu muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) izabera muri Tanzania kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025.

Ndayishimiye nk’umwe mu bari inyuma y’ibibazo byugarije uburasirazuba bwa Congo aho afatanya na Tshisekedi utegeka icyo gihugu kwibasira abaturage umutwe wa M23 urinda, yiyemeje gusuzugura ba Perezida bagenzi be maze ajya muri Amerika muri gahunda zidafite epfo na ruguru.

Akigera muri Amerika amakuru avuga ko yabuze aho yerekeza maze ahitamo kuzerera mu nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu aho abasenateri benshi banze kumwakira kuko babonaga nta kimugenza.

Ku munsi wa Kabiri, Ndayishimiye uri kubuyerana n’umugore we yamenye ko haraba amasengesho yo gusengera Leta zunze ubumwe za Amerika maze aba ayitumiyemo, gusa ibyamubayeho ntabwo ateze kubyibagirwa!

Nyuma yo kugera mu cyumba cyabereyemo aya masengesho, Ndayishimiye n’umugore we babanje kubura ubakira kuko bari abavumba! N’aho bakiriwe bicajwe inyuma y’abandi ku meza yabo bombi mu gihe andi meza yabaga yicaweho n’abashyitsi bafite ubutumire.

Izo ni ingaruka zo kwitandukanya na bagenzi be bo mu karere bashyize imbere gushakira amahoro n’ituze uburasirazuba bwa Congo.

Gusa ku rundi ruhande, abakurikiranira hafi politiki y’aka karere baremeza ko ibi Gen Neva yabikoze nkana agamije kuguma mu mujyo we na Leta ye bihaye wo kubangamira amahoro n’ubusugire by’akarere.

Ni mu gihe nta n’icyumweru kirashira uyu mutegetsi aririye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi ko akarere kugarijwe n’ibibazo bishobora kugashora mu ntambara yeruye.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading