Bamwe mu barwanyiba FDLR bagaragaje ko SADC yabafashaga mu rugamba rwo kurwana na M23
Bamwe mu barwanyi b’ umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bahekuye U Rwanda muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 bishyikirije u Rwanda, mu mirwano iherutse kubahuza n’ umutwewa M23, ubwo umujyi wa Goma wafatwaga, bagaragaje ko ingabo za SADC zabahaga ubufasha bw’ ibikoresho bya gisirikare ndetse n’ ibiryo.
Ni mu buhamya bwaciyeku Igihe TV, aho batandatu mu barwanyi ba FDLR babwiye iki gitangazamakuru ko SADC yagiye ibafasha mu buryo bweruye.
“FARDC yarazaga tugafatanya ariko abantu baduhaga ibikoresho ni SADC yaduhaga amasasu ndetse n’ibyo kurya.”Uwitwa Manirahari Sebuyange asobanura imikoranire ya FDLR na SADC.
Ingabo za SADC zigeze aho gushyigikira FDLR zinjijwe mu burasirazuba bwa Congo kuva mu Ukuboza 2023, zisimbuye iza EAC zariyo guhera muri 2022.
Bamwe mu bakuru b’ibihugu bari muri uyu muryango bamaze kwivana muri ubu butumwa budakemura ikibazo cy’ umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yamaze gufata icyemezo cyo gucyura ingabo zabo mbere y’uko inama ya EAC na SADC iba. Tarikiya 5 Gashyantare 2025, Ramaphosa na we yatangarije Abanya-Afurikay’Epfo ko izabona zo zishobora gutaha.
Ni nyuma yahoo Abanyapolitiki bo muri Afurika y’Epfo bokereje igitutu Ramaphosa nyuma y’aho abasirikare babo 14 bapfiriye mu mirwano bari bahanganyemo n’Umutwe wa M23, bamusaba gukurayo abasigaye.
Gusa nanone ntawakwirengagiza ko U Burundi bwo bukomeje kwinangira, aho bugishyigikiye inzira y’ intambara Tshisekedi yahisemo. U Burundi buherutse kohereza batayo mu majyepfoya Kivu.
Ndayambaje Marc