12-09-2026

Umuhezanguni Musabyimana Gaspard mu yandi matwara agamije kuvugira Abanzi b’u Rwanda!

0

Musabyimana Gaspard umumotsi w’intagondwa z’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi zibarizwa mu gatsiko kazwi nka ‘FDU-Inkingi’, yongeye gushimangira ubujiji bw’ indengakamere bwamwokamye ubwo yatangazaga ibinyoma by’uko “ubutabera bwo mu Rwanda bukoreshwa n’ubutegetsi bwa Kagame”.

Iyi nterahamwe kabombo isaziye ubusa imaze igihe ibundabunda mu Bubiligi aho by’umwihariko itunzwe no gucuruza ibinyoma, inzangano, amacakubiri ku muzindaro rutwitsi ikoresha wa YouTube igamije gusebya no guharabika u Rwanda by’umwihariko ubuyobozi bwarwo.

Aho ninaho yatangarije ibyo binyoma bidashinga agendeye ku rubanza rwabaye taliki ya 7 Gashyantare 2025 ubwo haburanishwaga bamwe bo mu bayoboke ba Dalfa-Umurinzi ishyaka rya Madamu Victoire Ingabire Umuhoza ritaremerwa n’amategeko.

Mu bashinjwa harimo Sylvain Sibomana, ubushinjacyaha bufata nk’ukuriye itsinda ry’abo bareganwa ni na we burega ibyaha byinshi kuruta bagenzi be. Bumurega ibyaha bitanu byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa perezida wa Repubulika mu gihe abandi icyenda bubarega ibyaha bibiri gusa. Abo bose Ubushinjacyaha bukomeje kugaragaza ko ibyo byaha bibahama.

Iyi nterahamwe mu ngirwakiganiro yavugiye izo mfungwa avuga ko zitari guhabwa ubutabera bukwiye kubera ko batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse ko bafite ubutwari kubera ko baburana batanihishira ko baba muri iryo shyaka mu cyo yise ko bafite ubutwari. Ibi Musabyimana abivuga yirengagije ko u Rwanda ruza ku isonga muri Afurika mu kubahiriza amategeko no gutanga ubutabera buhamye kandi butabera. Ikindi kandi kuvuga ko ari ubutwari, iyi mburamukoro ikwiye kumenya ko nta butwari buri mu gushaka guhemukira igihugu cyakubyaye.

Ibyo byose ni gihamya inyomoza Interahamwe nka Musabyimana ndetse n’abandi banzi b’u Rwanda, ibigarasha n’abajenosideri birirwa bacuruza icengezamatwara ry’uko u Rwanda “rutubahiriza amategeko”, imvugo idasiba kuva mu kanwa kabo.

Musabyimana ndetse n’agatsiko avugira akwiye kureka ubutabera bugakora akazi kabwo kuko nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko. Induru yabo idashira ni uguta umwanya w’ubusa!

Nibacishe Macye!

Mukowajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading