25-05-2026

Harageze ko amahanga asezera ku bikangisho byabo byitwa “Ibihano”

0

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye n’igitangazamakuru “Jeune Afrique”, yakuriye inzira ku murima abakomeje gutega imitego u Rwanda bavuga ko ruzahura n’akaga gakomeye igihe rwaba rufatiwe ibihano n’ibihugu by’amahanga.

Muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa 12 Gashyantare, Perezida Kagame yagize ati: ”Uramutse umbajije amahitamo yanjye hagati yo gukemura ikibazo cy’ingutu cyugarije Abanyarwanda kuva kera no guhitamo ko u Rwanda rwafatirwa ibihano, ntajuyaje nzibanda ku kibazo cy’ingutu nsanganywe ntitaye ko icyo kindi gihari”

Perezida Kagame yibukije umunyamakuru ko ikibazo cy’ingutu u Rwanda ruhanganye nacyo atari gishya, ko ari ikibazo kimaze imyaka myinshi.

Yagize ati:” Iki kibazo duhanganye nacyo kuva kera. Nta kaga twahura nako karenze ako twahuye nako mu 1994. Mu by’ukuri waje hano kugira ngo untere ubwoba unkangisha ibihano kubera ko ndimo mparanira kubaho kwanjye? Ese ukeka ko ibyo hari ubwoba na buke byantera?”

Perezida Kagame kandi yibukije umunyamakuru urugero yahaye abari bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho Interahamwe zabajije umukecuru mbere yo kumwica ko yahitamo uburyo bamwicamo nyamara we yahisemo kubacira mu maso, bityo ko adakwiye kwibaza ku gisubizo yasubiza uje kumwica.

Mu bihe bitandukanye, u Rwanda ntirwahwemye kwerekana impungenge z’umutekano warwo biturutse ku kibazo cya FDLR aho ubu ivuna umuheha ikongezwa undi kwa Tshisekedi ndetse n’abitwa ko bakemura icyo kibazo bakaba badashaka ko gikemuka kugirango bakomeze barengere inyungu zabo.

Si rimwe, si kabiri Tshisekedi n’abo bafatanyije umugambi we mubisha ku Rwanda berura ko gahunda yabo ari ugufasha FDLR gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda. Aho kugirango amahanga agire icyo abikoraho, igisubizo kikaba “gufatira u Rwanda ibihano”

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading