Interahamwe n’ibigarasha mu binyoma bipfuye ku cyatumye umuholandi Mathieu van der Poel atazitabira irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare rizabera mu Rwanda!
Abanzi b’u Rwanda barangajwe imbere n’ibigarasha n’interahamwe zihishe hirya no hino ku Isi bakomeje gucika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku mizindaro rutwitsi yabo ya YouTube nyuma y’uko umuholandi Mathieu van der Poel uri mu ba mbere ku isi mu isiganwa ry’amagare atangaje ko atazitabira irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare (UCI Road Championship 2025) rizabera mu Rwanda mu mwaka wa 2025.
Inyangabirama zabisamiye hejuru zitabanje no gutekereza, kuko kuri bo, akantu kose k’ u Rwanda ni iturufu ikomeye zikoresha ngo zibeho.
Gusa ku rundi ruhande Interahamwe n’ibigarasha ntibyigeze bishimishwa n’iri rushanwa ry’amateka rizabera mu Rwanda, cyane ko ari inshuro ya mbere rigiye kubera ku mugabane wa Afurika. Ibintu barwanyije cyane, ndetse nubu bakirwanya ariko bikanga bigapfa ubusa.
Kutazaza kwa Mathieu mu irushanwa aba banzi b’u Rwanda babihuje n’ibibazo bya Congo babeshya ko yanze kuza mu gihugu kiri guteza umutekano mucye muri Congo, ibintu byatumye bahabwa urwamenyo kakahava kuberako ari ibinyoma byambaye ubusa.
Ukuri guhari nuko Mathieu van der Poel yatangaje ko atazitabira iri rushanwa bitewe nuko ashaka gushyira umutima no gukina irushanwa ry’isi ry’amagare ryo kurira imisozi kuko ari inzozi ze gutwara icyo gikombe.
Ukutitabira irushanwa kwe ntaho bihuriye n’amanjwe n’ubusutwa izi mburamukoro zirimo, ibyo barimo ni ugushaka gusebya u Rwanda nkuko babihoramo gusa ikibabaje nuko babizanamo ubugoryi batanatekereje ibintu bituma buri gihe banyuzwamo ijisho!
Mukobwajana Linda