Perezida Lourenço yagiriye inama Tshisekedi aranga yigira syoli
Mu kiganiro n’igitangazamakuru Jeune Afrique, Perezida wa Angola Joao Lourenço akaba n’umuhuza uyobora ibiganiro by’i Luanda bigamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’intambara y’Abanyecongo ibera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu, yatangaje ko yagiriye Perezida Tshisekedi inama yokuganira n’umutwe wa M23, ariko na magingo aya yakomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Muri icyo kiganiro, umuhuza mu biganiro by’i Luanda muri Angola yasobanuye neza ko nta yindi nzira yageza Abanyecongo ku mahoro arambye uretse ibiganiro.
Lourenço yagize ati: “Nagiriye inama Tshisekedi ko ari ngombwa kuganira n’impande zose zirebwa n’ikibazo harimo n’umutwe wa M23 kuko nabo ari Abanyecongo”.
Nyuma yo kubona ko Tshisekedi akomeza kuvunira ibiti mu matwi ntakozwe ibyo kuganira n’Abanyecongo bagize umutwe wa M23, Perezida Joao Lourenço byabaye ngombwa ko amuha urugero rw’uko na Angola yigeze kugira ikibazo cya politiki cyamaze igihe kinini ariko kigakemurwa n’ibiganiro, ndetse by’akarusho ubuyobozi bwa Angola bwo bwanagiranye ibiganiro n’ikindi gihugu, mu gihe Tshisekedi we bimusaba gusa kuganira n’Abanyecongo bagenzi be baharanira gusa gusubizwa uburenganzira bwabo mu gihugu cyabo.
Soma kandi: Ntacyo amahoro abwiye Tshisekedi!
Umuhuza mu biganiro by’i Luanda si we wa mbere uvuze ko yagiriye inama Tshisekedi ariko akanga kwumva, na Perezida William Ruto wa Kenya yigeze gutangaza ko we n’abandi bayobozi bamugiriye inama yo kuganira na M23 arabihakana.
Kuba Tshisekedi akomeza gutera ishoti inama zose agirwa zo kwicara ku meza y’ibiganiro n’abagize umutwe wa M23 bishimangira ko ari umwanzi w’amahoro ushaka gusa guhora adurumbanya igihugu cye ndetse n’akarere muri rusange,bityo rero umuryango mpuzamahanga ukwiye gukura amaso kubinyoma yirirwa akwirakwiza hirya no hino atwerera u Rwanda ibibazo we ubwe yateje igihugu cye ahubwo ukamukanira urumukwiye.
Ndayambaje Marc