Perezida Ndayishimiye yahinduye u Burundi igicumbi cy’iterabwoba ryibasira akarere k’ibiyaga bigari
Nyuma y’igitero cy’ iterabwoba cyagabwe ku baturage ku munsi I Bukavu ejo kuwa 27 Gashyantare 2025 kigahitana inzirakarengane nyinshi ndetse abandi bagakomereka bikomeye, iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko ibisasu byahatewe bisa neza n’ibisanzwe bikoreshwa n’ingabo z’u Burundi haba mu mirwano hagati yazo na M23 ndetse no mu bindi bikorwa bya kinyamaswa byibasira abaturage b’Abanyekongo.
Nyuma y’aho M23 yirukaniye ingabo za Kongo FARDC, iz’ Abarundi FDNB, Wazalendo na FDLR mu mijyi ya Bukavu na Goma maze bose bagakwira imishwaro berekeza Uvira, Ndayishimiye yijeje Tshisekedi ko azakora ibishoboka byose iyi mijyi bambuwe bakongera bakayigarurira.
Ni muri urwo rwego uyu Neva yafashe icyemezo cyo kohereza ingabo nyinshi z’abarundi mu mujyi wa Uvira ndetse n’ibikoresho byabo mu rwego rwo kwisuganya. Ubu ikibuga cy’indege cya Bujumbura nicyo kiri gukoreshwa muri icyo gikorwa.
Ingabo za Neva ziramenyerewe mu bikorwa bya kinyamaswa byibasira abaturage.
Babinyujije ku muhuzabikorwa wabo Ndakize Kamasa, tariki ya 6 Werurwe 2024, Twirwaneho yandikiye Tshisekedi ndetse n’amahanga ibamenyesha ibikorwa bya kinyamaswa bikomeje kubakorerwa mu duce batuyemo, bikozwe n’ingabo za Kongo,FDLR,Wazalendo n’ Abarundi.
Mu gika cya 4 cy’iyo baruwa bagize bati:”Twirwaneho ikomeje gutangazwa bikomeye n’uburyo ingabo z’u Burundi zikomeje kwitabira ibitero bitwibasira.Twibaza niba u Burundi bwaraje mu gihugu cyacu gufasha Leta yacu kuturimbura batuziza ubwoko cyangwa twavuga ko babakurikira buhumyi?”
Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bwa Gen Neva bwakiriye ndetse bugirana ibiganiro na bamwe mu bahezanguni b’Abanyekongo barimo Justin Bitakwira na Bahizi Otto babaye ibyamamare kubera imvugo z’ urwango zibasira Abatutsi.
Hirya y’aba bahezanguni, bamwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR bakiriwe mu Burundi n’umukuru w’igisirikare Gen Prime Niyongabo.
Ni mu gihe kandi FDLR yamaze kwivanga n’imbonerakure bakaba bari mubo Neva yohereje gukorera mu ishyamba rya Kibira ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Nk’uko isi yahagurukiye kurwanya iterabwoba, imyitwarire ya Ndayishimiye n’abo bafatanyije ikwiye kwamaganwa amazi atararenga inkombe.
Biraro Ernest