31-07-2026

Perezida Ndayishimiye akomeje kuyobya uburari ku kibazo cy’amahoro mu karere.

0

Imyitwarire n’imvugo bya Perezida Ndayishimiye mu kibazo cy’umutekano muke mu karere bikomeje kwambika ubusa uyu mutegetsi mukuru w’imbonerakure, udasiba kwerura ko arajwe inshinga n’ibikorwa bibangamira ituze ry’akarere.

Mu kiganiro yahaye abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi kuri uyu wa 27 Gashyantare 2025 I Gitega, Ndayishimiye yumvikanye avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano muke ukomeje kurangwa mu Burasirazuba bwa Kongo ndetse ko yiteguye kuganira n’u Rwanda mu gukomeza  gushaka igisubizo.

Mu by’ukuri imvugo nk’iyi nta kindi yari igamije uretse gukomeza kuyobya uburari ndetse no gukinga ibikarito mu maso y’ abatuye akarere ndetse n’isi yose cyane ko abizi neza ko abarizwa ku ruhembe rw’abakomeje gutiza umurindi icyo kibazo.

Perezida Ndayishimiye w’ u Burundi kimwe na mugenzi we Tshisekedi wa Congo, ni abakuru b’ibihugu bo mu karere batigeze barya iminwa mu gutangariza isi yose ko batifuriza ineza u Rwanda, haba mu gukangurira Abanyarwanda kwigomeka ku buyobozi bwabo. Mu gihe cyose bamaze barijunditse Ubuyobozi bw’u Rwanda, bakomeje gushora ingufu mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR bibeshya ko wazabafasha gusohoza umugambi wabo.  

Ni gute wambwira ko uyu mutegetsi w’I Gitega ashaka amahoro n’u Rwanda mu gihe nta n’ukwezi kwari kwashira agabishije abaturage be ko bagomba guhora biteguye guhangana n’u Rwanda we abona nk’umwanzi?

Ese uyu Ndayishimiye yagiye kuvuga aya magambo yirengagije ko abo yabwiraga ari nabo yari aherutse gutumiza ababwira ko akarere kagiye kubamo intambara yeruye?

Nta na rimwe u Rwanda rwigeze rugaragara mu bikorwa byibasira ubusugire bw’u Burundi, bityo Ndayishimiye nareke kwiriza ay’ ingona ajijisha ko akeneye ibiganiro n’u Rwanda.

Ndayishimiye ahubwo yari akwiye kwikura mu ntambara ya Kongo yishoyemo itamureba na gato.

Biraro Ernest

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading