Abanyepolitiki batandukanye bakomeje gukubita hasi ikinyoma cya Tshisekedi cyo kwegeka k’u Rwanda ibibazo we ubwe yateje Kongo
Abanyapolitiki bo mu mashyaka atandukanye bakomeje gutangaza ko umuzi w’ibibazo by’intambara igihugu cya Kongo kirimo ari perezida Tshisekedi Felix nyirabayazana ndetse akaba ari nawe mugambanyi uteje akaga igihugu.
Senateri Kabila Joseph wahoze ari Perezida wa Kongo akaba anakuriye ishyaka PPRD, ku rubuga rwa X yabwiye Perezida Tshisekedi ko iteka iyo ubuyobozi bwananiwe kuyobora bushakira ibibazo aho bitari.
Yagize ati: “ubutegetsi bwananiwe iteka burwana no gucecekesha abagaragaza ibitagenda, bityo iterabwoba ntiriteze guca intege abifuza impinduka.”
“Itotezwa rya hato na hato ndetse n’ubutabera bukorera mu kwaha kw’ubutegetsi ntacyo bihindura ahubwo bigaragaza ko isaha y’ukuri yegereje.”
Mbaki Papy, ni umunyapolitiki ubarizwa mu ishyaka rya Moise Katumbi ayoboye ryitwa Ensemble ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, nawe yashimangiye ko kwitirira u Rwanda cyangwa Perezida Kagame ibibazo byugarije Kongo ari amaburakindi ndetse ko ari ikinyoma cyacuzwe na Tshisekedi kubera kunanirwa kuyobora Kongo.
Yagize ati: “Itandukaniro riri hagati ya Perezida Kagame na Perezida Tshisekedi nuko Kagame akorera inyungu z’igihugu cye cy’u Rwanda naho Tshisekedi akaba we akorera inyungu ze gusa. Kuba Tshisekedi ashaka guha Amerika amabuye y’agaciro ya Congo ni ku bw’inyungu ze kugirango arambe ku butegetsi kandi ubundi ayo mabuye y’agaciro akwiye gufasha kwubaka igihugu.”
Yongera yungamo ati: “Perezida Kagame ni nk’umumalaika ku gihugu cye kuko agikorera ariko Tshisekedi we ni akaga gakomeye ku gihugu cye cya Kongo, akwiye kuvaho kuko ntashoboye.”
Undi munyekongo uzwiho kutarya indimi mu kunenga ibitagenda neza mu miyoborere ya Tshisekedi ni Franck Diongo ukuriye ishyaka ryitwa Mouvement Lumumbiste Progressiste (MLP), abicishije ku rubuga rwa X yavuze ko Tshisekedi ari we ukozeho Kongo kuko ari gashozantambara ndetse n’umugambanyi.
Ati: “Kuva mu mwaka wa 2019 u Rwanda rwafashije Tshisekedi n’umutwe wa M23 kugirana ibiganiro bigamije amahoro ariko Tshisekedi abirengaho, mu mwaka wa 2020 Tshisekedi yatumiye I Kinshasa abahagarariye umutwe wa M23 arangije nabwo abatera utwatsi, ibi byose ku bwa Franck Diongo ni ubugambanyi bukomeye, ibibazo by’intambara yugarije Kongo ntibikwiye kugira undi byegekwaho utari Tshisekedi.”
Tshisekedi akwiye kumenya ko byanze bikunze ubutegetsi bwe budashinga busatira iherezo ryabwo. Naho guhoza u Rwanda mu kanwa akarwegekaho ibibazo we ubwe yateje ntacyo biteze gufata kuko abanyekongo ubwabo bamenye ukuri, ibyo arimo ni ukurashya imigeri gusa kuko byaramurangiranye.
Ndayambaje Marc