13-09-2026

Kongo, igihugu cyashegeshwe n’ abayobozi b’ ibisambo badindiza iterambere ryayo!

0

Kuri uyu wa Kabiri, tariki 12 Werurwe, 2025, Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’umunyamakuru Mario Nawfal, yagaragaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo itakabaye yirirwa isabiriza inkunga mu mahanga kandi ifite umutungo kamere mwinshi, nk’igihugu gikize cyane ariko nanone kikaza mu myanya y’imbere mu bihugu bikennye ku Isi.

Si amakabyankuru cyangwa se ibinyoma kuko nibyo koko igihugu cya Kongo cyugarijwe n’ubukene bw’indengakamere buterwa na ruswa ikabije, itonesha, n’imiyoborere mibi yagisaritse imyaka amagana.

Kongo yagiye igira abayobozi bareba inyungu zabo kurusha iz’abaturage bayobora, abayobozi barangwa na za ruswa no kutagira icyo bitaho na kimwe kandi nyamara bafite igihugu buri muntu wese wo ku isi yakwifuza kugira bitewe n’umutungo gifite.

Urugero rwa hafi ni nk’igihe Kabila Joseph yayoboraga Kongo, hari ubwo hejuru ya miliyoni 750 z’amadolari y’imisoro yaturutse ku mutungo kamere yaburiwe irengero muri sosiyete ya leta Gécamines mu gihe cy’imyaka itatu, icyo gihe Kabila ni we wari wagennye umuyobozi wa Gécamines. Ibintu byasubije umutungo w’igihugu hasi cyane wakabaye ugiteza imbere.

Kongo kandi iza mu bihugu bihabwa inkunga cyane kandi mu by’ukuri urebye ku butunzi ifite ahubwo yakabaye ari yo itanga inkunga kuri bimwe mu bihugu by’Afurika aho kugirango iyihabwe.

Kuva mu mwaka wa 2006 kugeza mu 2013, inkunga mpuzamahanga yahabwaga Kongo yageraga ku mpuzandengo ya miliyari 2.6 z’amadolari buri mwaka. Mu gihe kimwe, umutungo wibwe wasohowe mu gihugu ujyanwa kuri konti z’abayobozi ba Kongo n’abafatanyacyaha babo mpuzamahanga ushobora kuba wararenze ayo mafaranga y’inkunga mpuzamahanga yinjiraga buri mwaka, ibyo byose ni ibyerekana uburyo abayobozi ba Kongo bihundagazaho imitungo kandi nyamara abaturage n’igihugu bakennye.

Si ibyo gusa kuko na Tshisekedi uyobora Kongo ubu, yafashe ibintu byose abyihundagazaho dore ko umuryango mugari we wigaruriye ibirombe byo muri Katanga aho birirwa bacukura amabuye y’agaciro bakayagurisha mu nyungu zabo bwite.

Uwo mutungo wose wa Kongo wibwa ukanasesagurwa wakabaye wubaka ibikorwaremezo biteza imbere abanyekongo ndetse n’igihugu muri rusange ariko ntawe bifite icyo bibwiye.

Igitangaje kandi cyibabaje ni uburyo Tshisekedi akomeza gushyira ibibazo bye ku Rwanda, arugira urwitwazo rwo kudakora ibyo agomba gukora kandi mu by’ukuri ariwe nyirabayazana wa byose wahisemo kuzuza inda aho guteza imbere igihugu cye.

Igihe kirageze ngo Abanyekongo bafate inshingano bishyirireho abayobozi babateza imbere, bashyira imbere inyungu zabo aho gutora ba Rusahuriramunduru nka Tshisekedi!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading