Interahamwe n’ibigarasha badagazwe kubera ubuhuza bwa Quatar mu ntambara ya Congo
Abanzi b’u Rwanda bihishe hirya no hino ku Isi barangajwe imbere n’interahamwe n’ibigarasha bahiye ubwoba ndetse batangira gukwiza ibihuha biterekeranye nyuma y’uko kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 Emir wa Qatar ahuje Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Felix Tshisekedi wa Congo.
Ni ibiganiro byari bigamije guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aho by’umwihariko aba bakuru b’ibihugu “bashimangiye ubushake bw’impande zirebwa bwo guhagarika imirwano nta yandi mananiza nk’uko byemeranyijwe mu nama ziheruka.”
Aba bakuru b’ibihugu kandi “bemeranyije kandi ku gukomeza ibiganiro byatangijwe na Doha bigamije gushyiraho umusingi ufatika ugamije gushaka amahoro arambye bigendanye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, byahujwe muri iki gihe” nk’uko itangazo ryasohowe na Qatar ribigaragaza.
Gusa ku mbugankoranyambaga abanzi b’u Rwanda babicuritse babeshya ababakurikira buhumyi ko “u Rwanda nirwo rwemeye guhagarika imirwano”, ibintu bisanzwe bimenyerewe kuri bo aho babivuga bagamije gusebya urwababyaye no gutagatifuza Congo.
Ukuri guhari ni uko ibivugwa n’interahamwe, ibigarasha n’abambari babo ari ibinyoma kubera ko impande zirebwa no guhagarika imirwano ari ubutegetsi bwa Tshisekedi n’Abanye-Congo baburwanya bibumbiye mu mutwe wa M23.
Igituma u Rwanda ruza mu bibazo bya Congo ni ikibazo cya FDLR cyane ko uyu mutwe ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ukorana na Tshisekedi utarahwemye kwigamba ko afite umugambi wo gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mukobwajana Linda