“Gen Neva” nareke kwita mu mata nk’isazi, ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo ubwabo – Umusesenguzi
Afite amaso ariko ntabona, afite amatwi ariko ntiyumva! Mu by’ukuri ingero ni nyinshi zatuma Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva” utegeka u Burundi abona ko hageze ko ahagarika kwivanga mu bibazo by’Abanye-Congo cyane ko inshuti ye Félix Tshisekedi idasiba kubimwereka.
Nk’urugero, kuri uyu wa 18 Werurwe 2025 Perezida Kagame Paul w’u Rwanda na Tshisekedi wa Congo bahuriye muri Qatar mu rwego rwo kuganira uburyo ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Congo cyabonerwa igisubizo n’uko amahoro yaboneka mu karere. Ese Ndayishimiye ibi hari icyo bimubwira?
Ni irihe somo Ndayishimiye yaba yarize nyuma y’aho Perezida Tshisekedi atangarije ku mugaragaro ko yiteguye kuganira n’Abanye-Congo bagenzi be bibumbiye mu mutwe wa M23 kugira ngo ibibazo biri hagati yabo bishyirweho akadomo?
Kuva mu mpera za 2023, Perezida Ndayishimiye ari kohereza mu Burasirazuba bwa Congo ingabo z’igihugu cye hamwe n’imbonerakure kujya gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi gukora Jenoside yibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ni akazi Ndayishimiye akora bucanshuro akavanamo agatubutse dore ko buri musirikare cyangwa imbonerakure yohereje amwinjiriza amadorali ya Amerika 5000 ku kwezi.
Soma kandi: Bombori bombori i Gitega, “imbonerakure” zatangiye kwanga gupfira Gen Neva !
Ikibazo cya Congo kiri hagati y’Abanye-Congo ubwabo kandi ni bo bazagikemura. Harageze ko amaraso y’abana b’Abarundi ahagarara kumeneka kubera inyungu z’ uyu mutegetsi w’i Gitega ufite igifu kidateze kuzura.
Biraro Ernest