03-09-2026

Yategetse ko imibiri y’Abatutsi igaburirwa ingurube – Ubundi bugome ndengakamere bwa Agathe Kanziga Habyarimana

0

Agathe Kanziga Habyarimana – umugore w’umunyagitugu Habyarimana Juvénal “Kinani” wahoze utegeka u Rwanda, ni umwe mu bagore b’abagome iki gihugu cyagize aho by’umwihariko ari mu b’imbere bacuze umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uretse gutegura Jenoside, uyu Kanziga ukomeje kwidegembya mu Bufaransa, yagize n’uruhare rudashidikanywaho mu ishyirwa mu bikorwa ryayo kugeza ku rwego yumva ko gutoteza no kwica Abatutsi bidahagije ahubwo akanashinyagurira imirambo yabo.

Mu buhamya ikinyamakuru IGIHE cyahawe na bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, bagaragaza ko nubwo Kanziga yiyitaga umukirisitu yaranzwe n’ubunyamaswa burenze ukwemera.

Niyonshuti Marie Chantal, wari umuturanyi wa hafi w’urugo rwa Habyarimana yagize ati: “Hari umugabo waje arambwira ati ‘Umusirikare w’umujepe twari inshuti, we yanyeruriye ko abantu bo kwa Habyarimana b’Abatutsi bishwe n’itegeko rya Agathe.”

“Ngo yarababwiye ngo ‘mutegereje irindi tegeko rya nde?’ Mutegereje ko Habyarimana ari we uza kubaha amabwiriza? Mubanze mukureho umwanda’.”

Undi witwa Musanabera Josephine we avuga ko bitagarukiye aho ngo ahubwo byageze aho Agatha atangira gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi ku bipangu ndetse akarondora ingo z’Abatutsi akabita umwanda adashaka.

Ati “Hari iwabo wa Chantal, ari ahitwa kwa Murasira, kwa Murara, iryo joro rwose ni we wahagararaga ku bipangu, akavuga ngo ‘Uriya mwanda sinywushaka. Imyanda y’Abatutsi sinyishaka, ni yo inyiciye umugabo’.”

Nyuma y’uko atanze ayo mabwiriza, abasirikare barindaga umugabo we, abo mu yindi mitwe y’abasirikare ndetse n’interahamwe biraye mu batutsi aho bari hose barabica ngo bakureho “umwanda”.

Undi warokotse Jenoside witwa Florence Mukandahiro yiboneye n’amaso ye ubwicanyi Agatha Kanziga Habyarimana yakoreye umuryango we, yagize ati : “Ni we [Kanziga] wadukuye mu nzu n’izo nterahamwe ngenzi ze, batujyana ku bworozi bw’ingurube za Habyarimana, batemagura imiryango yanjye ndeba, banagira ingurube.”

Mukandahiro avuga ko Agathe Kanziga “nk’umuntu twari duturanye, nta nubwo yari kwemera ko batwica”, yongeraho ko ahuye na Kanziga yamubwira ko akwiriye gupfukama agasaba imbabazi.

Imyaka ibaye 31 abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bategereje ubutabera ku gihugu cy’u Bufaransa ngo buburanishe uyu Kanziga.

Icyakora kuri ubu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha by’iterabwoba mu Bushinjacyaha bw’u Bufaransa (PNAT), ryongeye kubyutsa dosiye ye kugira ngo hakorwe andi maperereza yimbitse ku ruhare rukomeye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bitinde bitebuke, kimwe n’abandi bacyihishahisha, uyu mugore w’umugome azaryozwa amaraso y’inzirakarengane z’abatutsi yishe urw’agashinyaguro.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading