“Gen Neva” atangiye kuvuguruza sebuja Tshisekedi!
Abakurikirana ibibera mu karere k’ibiyaga bigari baguye mu kantu nyuma yo kumva Maj Gen Evariste Ndayishimiye “Neva” utegeka u Burundi akaba n’umupagasi wa Tshisekedi, avuga ko sebuja yanze kuganira n’umutwe w’abarwanyi wa M23.
Ibi Ndayishimiye yabibwiye BBC muri iki cyumweru kigana ku musozo, ubwo umunyamakuru yamubazaga impamvu M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi kandi ingabo z’u Burundi ziri mu barwanya uyu mutwe.
Yagize ati:” Tshisekedi yanze kuganira na M23 kandi iyi M23 ni Abanye-Congo. Niba rero bemera inzira y’amahoro, agomba kwemera akaganira nabo. Leta ya Congo niyo yabazwa impamvu M23 ikomeje kwigarurira uduce twinshi kandi n’u Burundi buhari.”
Ndayishimiye yakomeje agira ati: “U Burundi buri muri Congo nk’umufasha kandi umufasha siwe wabazwa ibyo. Twebwe dushyigikiye ko muri Congo hazaboneka amahoro binyuze mu nzira y’ ibiganiro.”
Imvugo z’uyu mutegetsi zivuguruza iza sebuja Tshisekedi cyane ko we adakozwa ibyo kuganira na M23 kabone n’ubwo uyu mutwe udasiba kumutsinda mu bitero awugabo bigatuma ufata ibice byinshi mu burasirabuza n’Amajyepfo ya Congo.
Kuva mu mwaka wa 2023 Tshisekedi na Ndayishimiye bakorana mu buryo bweruye mu bikorwa byibasira Abatutsi b’Abanye-Congo no kurwanya M23 – ni ikiraka Ndayishimiye akuramo agatubutse cyane Tshisekedi amwishyura hagendewe ku mubare w’ingabo n’imbonerakure Ndayishimiye yohereje muri Congo.
Nyuma y’ariya magambo ese Ndayishimiye yaba yiteguye nawe gucyura ingabo ze maze akarekera aho kumena amaraso y’abanyekongo?
Tubitege amaso!
Biraro Ernest