12-09-2026

Isubikwa ry’igitaramo Umunye-Congo yashakaga guhuza no gutangiza icyunamo, igitego cy’umutwe gitsinzwe nterahamwe n’abambari bazo!

0

Polisi yo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa yategetse ko igitaramo umuhanzi Maître Gims ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yateganyaga gukora ku munsi mpuzamahanga wo gutangira icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kimurwa kigashakirwa undi munsi.

Ni icyemezo Polisi yafashe kuri uyu kane tariki 27 werurwe 2025 nyuma y’iminsi Abanyarwanda baba mu Bufaransa n’ahandi hanyuranye ku Isi ndetse ndetse n’inshuti zabo bamagana kiriya gitaramo cyane ko cyari cyateguwe mu rwego rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki gitaramo cyari cyateguwe bigizwemo uruhare rukomeye n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu rwego rwo gukomeza gushotora u Rwanda cyane ko ubwo butegetsi budahwema kugaragaza ko buri inyuma interahamwe n’abajenosideri – ibintu bukora ahanini butera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Soma kandi:Interahamwe noneho zahahamutse nyuma y’uko u Bufaransa bukomeje kuzikubita butababariras

Ihagarikwa ry’icyo gitaramo ni intsinzi y’ukuri ku binyoma bikunze gukwizwa n’abahakanyi ba jenoside cyane cyane ko tariki ya 7 Mata cyagombaga kuberaho Umuryango w’Abibumbye wahayihariye kuzirikana Jenoside yakorewe Abatutsi mu no gukumira ko yazasubira ukundi.

Inkuru y’isubikwa ry’iki gitaramo ni ubutumwa bukomeye ku bandi bahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ni na gihamya ko leta y’u Bufaransa ikomeye ku murongo yafashe wo kwereka abahakana n’abapfobya Jenoside ko nta mwanya bafite muri icyo gihugu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading