Rwesamadongo Tshisekedi noneho ageze aho yiyambaza abacanshuro mu gutobera ubukerarugendo bw’u Rwanda
Felix Tshisekedi wahoze ari karyarugo na rwesamadongo muri resitora icuruza pizza i Buruseli mu Bubiligi, uko bwije n’uko bucyeye akora ibishoboka byose ngo ahindanye isura y’u Rwanda kubera urwango afitiye ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwo nta cyo biteze kumugezaho.
Uyu munyagitugu ubu noneho yadukiriye amakipe y’umupira w’amaguru y’i Burayi afitanye amasezerano y’imikoranire n’u Rwanda.
Kugeza magingo aya kuba muri uwo mugambi wa Tshisekedi akomeje kwibasira n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal birashimangira ubukana bw’uyu mugambi mubisha yacuze igihe kirekire ndetse mu kwanduza isura y’u Rwanda akaba ari ntacyo atakuririraho kuva yageze no muri siporo.
Mu kugerageza kwinjiza iyo kipe muri uwo mwanda wa Tshisekedi wo guhindanya isura y’u Rwanda, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, ikipe ya Arsenal yaramwihanije imwereka ko idakwiye gushorwa mu bya politiki byubakiye ku mugambi mubisha ugamije kwibasira u Rwanda.
Ni no muri urwo rwego Tshisekedi yakoresheje ingirwamunyamakuru yitwa Chris Reed kugirango akongeze uwo mugambi wo guharabika isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, ariko by’umwihariko akibasira umushinga wa “Visit Rwanda” u Rwanda rwahuriyeho n’ikipe ya Arsenal FC.
Mu by’ukuri bigaragara ko ingoma y’umunyagitugu Tshisekedi ishaka guhatira ikipe ya Arsenal FC gusesa amasezerano y’imikoranire ifitanye n’u Rwanda mu mushinga wa “Visit Rwanda”, amasezerano iyo kipe yasinyanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).
Uwo mushinga rero ni nawo umucengezamatwara Reed, yumvikanye na Tshisekedi ko agomba kwibasira maze akishyurwa akayabo, muri ubwo bugoryi bwa Tshisekedi buvanze n’ubugome, Arsenal FC ngo niramuka yemeye gusesa ayo masezerano uwo munyamakuru azahita ayiha miliyoni icumi z’amapawundi zivuye mu nkunga izaba yakusanyijwe nk’uko asanzwe abikora mu bikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga.
Chris Reed ubusanzwe akora bene ibyo bikorwa byo gukusanya inkunga aho usanga hari aho ageza ku bihumbi bitanu by’amapawundi cyangwa hakavamo arenze ayo, nyuma yuko ahawe icyo kiraka n’umunyagitugu Tshisekedi nyuma y’minsi itatu gusa, ikinyamakuru Yahoo Sports cyahise gisohora inkuru ifite umutwe ugira uti : “Ubukangurambaga bugamije gushyigikira iseswa ry’amasezerano y’u Rwanda n’ikipe ya Arsenal”.
Nubwo iki gikorwa kigayitse cya Tshisekedi kizagonga urukuta ariko abantu bakwiye kumenya ko uyu Chris Reed nta rimwe yigeze akusanya amafaranga biciye ku rubuga rwe ngo ageze kuri kariya kayabo, yewe ntibyamushobokeye no mu gihe yakoraga bene icyo gikorwa kuri Ukraine.
Ukurikije imbaraga Tshisekedi ashyira muri uyu mugambi mubisha wibasira umushinga wa #VisitRwanda bishimangira ko Tshisekedi ari umwanzi w’amahoro, ibi byose akaba abikora atitaye ku mbaraga z’ubuhuza bwo mu nzego zitandukanye bwifashishijwe ariko we agakomeza kugaragaza ko ari gashozantambara uhora yifuza gutera u Rwanda.
Ndayambaje Marc