25-05-2026

Hashize imyaka 10 CNDD FDD na “Gen Neva” bica Abarundi nk’ibimonyo, amaherezo ni ayahe?

0

Abarundi hirya no hino ku Isi by’umwihariko abo ubutegetsi burangajwe imbere na CNDD FDD bwamenesheje, batangiye kuzirikana imyaka 10 ishize bakorerwa ubwicanyi n’ibindi byaha byibasira inyokomuntu n’ubwo butegetsi ubu bukuriwe na Ndayishimiye Evariste “Neva”.

Ni ubwicanyi bwatangiye muri Mata 2015 aho kugeza magingo aya amaraso y’Abarundi b’inzirakarengane by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi adasiba kumeneka bigwizwemo uruhare na buriya butegetsi.

Bijya gutangira u Burundi bwategekwaga na Nkurunziza Pierre wapfuye mu 2020 agasigira umurage mubi Ndayishimiye, ikibabaje muri byose nuko aho gukura isomo mu byabaye icyo gihe uyu munsi wa none ibintu byabaye bibi kurushaho, bifata indi ntera.

Mu mwaka w’2015 Abarundi bamaganye ubutegetsi bwa Nkurunziza washakaga kwiyongeza manda ya gatatu, benshi mu bigaragambyaga bicwa nabi, icyo gihe abarundi bagaragaje ko ibyabaye bidakwiye kuzasubira ukundi.

Gusa nta munsi wira umurundi atishwe n’ingoma ya Ndayishimiye, ubu bwicanyi ndetse no gushimuta bikaba bihora byamaganwa n’imiryango itandukanye irimo FOCODE, ligue Iteka n’indi.

Ingoma mpotozi ya Ndayishimiye ntiyigeze igaragaza ubushake bwo kubaka ubukungu bwasenywe n’imidugararo yabaye mu mwaka wa 2015, ahubwo Ndayishimiye yaranzwe n’inda nini yo kwireba n’umuryango we maze iyi mitegekere idashinga imunga bikomeye ubukungu bw’u Burundi burushaho kuzahara.

Ibyo byatumye kugeza ubu iki gihugu gisanzwe gikennye kurusha ibindi ku isi hiyongeraho n’umugogoro wo kuba nta lisansi gifite, nta sukari, nta munyu n’ibindi byinshi nkenerwa.

Soma kandi : Dore ubujura bukomeye Perezida Ndayishimiye n’umugore we bari gukorera u Burundi

Abarundi ntibahwema kugaragaza ko barambiwe itotezwa bakorerwa n’ubutegetsi bubi bwa Ndayishimiye – ibintu bishimangira ko ahazaza he hari mu kangaratete kuko uko bizagenda kose ababaye bazibohora.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading