25-05-2026

Abajenosideri n’ibyihebe bya FDLR bareke kuyobya Isi, gereza ni wo mwanya ubakwiye!

0

Umutwe w’iterabwoba wa FDLR uherutse gusohora ibaruwa ndende wandikiye abaperezida bo muri Afurika aho uba wigize intama kandi mu by’ukuri ari ikirura – muri iyo baruwa FDLR igaragaza ko ihangayikishijwe n’ingamba zafashwe zo kuyitsinsura n’ibindi bishimangira ko uyu mutwe wabuze amahwemo muri iyi minsi.

Icya mbere cyo FDLR yiha kuvuga ko gukoresha uburyo bwa gisirikare mu kuyirwanya “atari umuti urambye”, ikwiye kumenya ko ari cyo gikwiye cyane ko imaze irenga 25 isabwa gushyira intwaro hasi ikinangira mu gihe idasiba gukora ibyaha byibasira inyokomuntu no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere k’ibiyaga bigari.

Icyo abagitsimbaraye ku bitekerezo by’uburozi n’amacakubiri by’uyu mutwe basabwa ni ukurambika intwaro hasi, bakishyikiriza u Rwanda ku neza bitaba ibyo hagakoreshwa ingufu.

Icya kabiri ni uko kwiyita “impunzi” ari uburyo FDLR ikoresha iyobya uburari ku byaha bya Jenoside n’iterabwoba benshi mu bayigize bakurikiranyweho, kuko abashatse gutaha mu Rwanda bava Congo bakitandukanya nayo bakiranwa urugwiro mu Rwanda.

Abakiri muri Congo bifatanya na FDLR nuko ari abanzi b’amahoro bahuriye ku migambi mibisha yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko barishuka cyane ntibiteze kubahira na busa.

Soma kandi: “Ndicuza igihe natakaje” – Ubuhamya bwa Straton Musoni wayoboye FDLR bukwiye kubera interahamwe n’ibigarasha isomo!

Muri macye umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’abawushyigikiye, bose bakwiye kumenya ko imigambi mibisha bananiwe kugeraho mu myaka 31 ishize ubu atari bwo bayigeraho, imyaka ibaye myinshi indirimbo bahora batera zirarambiranye.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading