RED Tabara yambitse ubusa “Gen Neva” udasiba kuyegeka ku Rwanda
Umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi burangajwe imbere na Maj Gen Ndayishimiye Evariste “Neva”, wanyomoje uwo mutegetsi uhora ushinja u Rwanda kuwuha ubufasha mu rugamba urimo.
Ni nyuma y’uko Ndayishimiye yifashe akabwira BBC ko afite “amakuru yizewe” ahamya ko u Rwanda rufite umugambi wo kumutera rubinyujije muri RED Tabara ifite ibirindiro mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Uyu mutwe ubinyujije ku muvugizi wawo mu rwego rwa gisirikare, Nahimana Patrick, kuri uyu wa 26 Werurwe 2025 wasohoye itangazo ryamagana ibyo Ndayishimiye yavuze.
Kimwe mu bika by’iryo tangazo kigira giti: “RED Tabara ihakanye ikomeje gufashwa n’iki gihugu cyangwa undi wese. Urugamba rwacu rushyigikiwe n’Abarundi gusa bumva impamvu zo kubaho kwayo.”
Muri izo mpamvu harimo, “gusubira ku iyubahirizwa ry’amategeko n’Amasezerano ya Arusha yarenzweho na Leta ya CNDD-FDD, ni zo zatumye mu Burundi hatutumba umwuka mubi wa politiki kuva mu 2015.”
Burya koko akabaye icwende ntikoga ndetse niyo koze ntigashobora gucya.Uretse no kuba ibi birego ari n’ibipapirano, umusanzu w’u Rwanda ku gushaka umubano mwiza n’ u Burundi ugaragarira buri wese.
RED Tabara yakomeje yibutsa ko muri Nyakanga 2021 Leta y’u Rwanda yashyikirije u Burundi abarwanyi bayo bafatiwe muri Pariki ya Nyungwe muri Nzeri 2020, ubwo bari baturutse mu ishyamba rya Kibira.
Yagaragaje kandi ko bitumvikana ko u Rwanda rwayifasha mu gihe rukomeje ibiganiro n’u Burundi bigamije kuzahura umubano wazambye mu mpera za 2023, biturutse ku gitero yagabye muri Gatumba.
Iti “U Rwanda rwafasha RED Tabara rute mu gihe rukomeje ibiganiro n’u Burundi bigamije gukemura ibyo bitumvikanaho?”
Mu ibanga rikomeye, tariki ya 10 Werurwe, Ndayishimiye yasabye ibiganiro n’ u Rwanda. Ni ibiganiro byabereye mu Kirundo byahuje inzego z’iperereza z’ ibihugu byombi.
Ibi biganiro byaje bisanga ibindi byari byabereye mu Rwanda ku itariki ya 21 Gashyantare 2025 nabyo bisabwe na Ndayishimiye, aho yari yohereje intumwa ziyobowe na Jenerali Majoro Habarurema Ildephonse ukuriye iperereza mu Burundi ndetse na Koloneli Manirakiza Jean d’Affaires.
Biraro Ernest