Interahamwe n’ibigarasha mu gushinyagurira uwapfuye, bishuka ko bo bazatura nk’umusozi!
Abanzi b’amahoro barangajwe imbere n’abanyabyaha ruharwa bihishe hirya no hino ku Isi barimo interahamwe n’ibigarasha bongeye gushimangira ubugome ndengakamere bwabokamye ubwo bakwizaga ibihuha ku rupfu rwaBrig Gen (Rtd) Frank Rusagara witabye Imana azize uburwayi bwa Cancer yari amaranye igihe.
Nyakwigendera yapfuye kuri uyuwa Gatatu tarikiya 26 Werurwe 2025 umuryango we wemeza ko yazize Cancer, gusa interahamwe n’ibigarasha binyuze ku bamotsi b’izinyangabirama ku mbuga nkoranyamba, bo biyemeje gukoresha uru rupfu mu gusiga icyasha Leta y’u Rwanda bavuga ko “yamuroze” – imvugo ishinyangurira uwitabye Imana!
Gusa nta gitange kuri aba biyemeje kwangara kubera ipfunwe ry’ibyaha by’ubugome bakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda, kuko biyemeje kubaho ubuzima bugayitse aho batunzwe no kugoreka buri kintu cyose kibera mu Rwanda bagamije gusiga icyasha ubuyobozi bw’u Rwanda no kuyobya uburari ku byaha bakoze, ari nabyo byatumye bigira impunzi mu mahanga nyuma yo gutoroka ubutabera bw’u Rwanda.
Nk’urugero, udutsiko tw’ibigarasha tugwizwe n’abanyabyaha bahuriye ku cyita rusange cyo kuba barananiwe kubahiriza amahitamo Leta y’u Rwanda ishyize imbere arimo kubazwa inshingano, gushyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda no kureba kure.
Aba nyuma yo guca mu rihumye ubutabera bw’u Rwanda bihurije hamwe maze bashing umutwe w’iterabwoba wa RNC uzwiho kuba inyuma y’ibitero by’iterabwoba byahitanye ubuzima bw’Abanyarwanda barenga 10 bakomeretsa abarenga 400 hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2014.
Ni mu gihe ku rundi ruhande udutsiko tw’interahamwe two tugizwe n’abahezanguni bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ababakomokaho banze kwitandukanya n’uruhare rw’abo bene wabo – bakaba bose badasiba guhakana no gupfobya Jenoside ari nako bahigira kongera kuyisubukura.
Soma kandi:Gusimbukira ku kabaye kose mu Rwanda, “umuvuno” akomeje gupfubana interahamwe n’ibigarasha!
Mu kuyobya uburari ku byaha ibigarasha n’interahamwe bakoze, babeshya abatabazi ko ari abanyepolitike batavuga rumwe n’ubuyobozi bw’u Rwanda, gusa izi mburamukoro zikwiye kumenya ko urupfu rw’umuntu Atari ho bakinira izongirwa-politiki zidashinga ntizinabyine.
Nta na rimwe umuntu wari ufite izina mu Rwanda apfa, ngo aba banyabyaha ruharwa babure kongereka impamvu yapfuye, aho usanga by’umwihariko mu bujiji bukomeye bavuga ko atakabaye yapfuye – ibintu bitera benshi kwibaza niba aba banyapfa bo biyumvisha ko bazatura nk’umusozi maze ntibapfe!
Nyakwigendera Rusagara wahoze mu Ngabo z’u Rwanda yatawe muri yombi mu 2014, akurikiranyweho ibyaha birimo kwamamaza nkana ibihuha no kugomesha rubanda abangisha ubuyobozi buriho, gukora igikorwa kigamije gusebya Leta ari umuyobozi, ndetse no gutunga imbunda binyuranije n’amategeko.
Mu Kuboza 2019 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwamukatiye igifungo cy’imyaka 15, nyuma yo kujurira bitewe no kutanyurwa n’igihano yari yarakatiwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare mu 2016 cyo gufungwa imyaka 20 nyuma y’uko rumuhamije ibyaha byose yashinjwaga.
Mbere yo gusezererwa mu Ngabo z’u Rwanda mu 2013, Rusagara yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi ushinzwe ubufatanyempuzamahanga bwa gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasadey’u Rwanda mu Bwongereza.
Mukobwajana Linda