U Bufaransa: Urukiko rwashimangiye icyemezo cyo GUSUBIKA igitaramo Umunye-Congo yashyize ku itariki yo gutangira icyunamo
Urukiko ruburanisha inzego z’ubuyobozi mu mujyi wa Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2025 rwatesheje agaciro ikirego gikubiyemo ubusabe bw’agatsiko k’Abanye-Congo bateguye igitaramo ku itariki ya 7 Mata 2025 kandi ari itariki Umuryango w’Abibumbye wahariye gutangiza icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri icyo kirego abo bahezanguni baterwa inkunga n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, basabye ko urukiko rwatesha agaciro icyemezo cy’umuyobozi w’umujyi wa Paris, Anne Hidalgo wanzuye ko hasubikwa icyo gitaramo bise “Solidarite Congo”.
Ni igitaramo cyagombaga kugaragaramo abahanzi berura ko bahakana ndetse bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Gandhi Alimasi Djuna umenyerewe ku kabyiniriro ka “Gims”, Dadju, Fally Ipupa n’abandi benshi.
Isubikwa ryacyo ni ikimenyetso cy’uko abahakanyi ba jenoside n’abajenosideri bose aho bava bakagera akabo kashobotse, nta buturo bagifite ku Isi mu by’umwihariko mu Bufaransa.
Ndayambaje Marc