Perezida Ndayishimiye mu mugambi mubisha wo kurimbura Abatutsi mu Burundi
Amashyaka ya politike atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ndayishimiye Evariste aratangaza ko uyu mutegetsi ageze kure umugambi wo gutegura Jenoside yibasira Abatutsi bo mu Burundi aho ngo abahutu bakomeje kwigishwa kwanga Abatutsi, ndetse n’abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakitwa ba bihemu.
Ibi ni ibitangazwa n’amashyaka arimo PPD-Girijambo na MSD aho yerura ko ibyo ubutegetsi bwa Ndayishimiye bumaze igihe bukora mu kubiba amacakubiri n’icengezamatwara ryibasira Abarundi bo mu bwoko bw’Abatutsi bidakwiye gukomeza kureberwa.
Nyamoya François, umunyamabanga mukuru wa MSD, yabwiye Televiziyo Renaissance ati : “Ni inyigisho zishingiye ku rwango rw’Abatutsi bikaba bigaragara ko zigamije gutegura imbonerakure ngo zirwanye Abatutsi bita ko ngo bashyigikiye igihugu gifite umugambi wo gutera u Burundi bakanavuga ko ngo icyo gihugu ari u Rwanda.”
Yakomeje agira ati: “Izo nyigisho rero zifata Abatutsi bose muri rusange ko ari abanzi b’igihugu cy’u Burundi, naho abahutu batavuga rumwe n’ubutegetsi bakabita ba bihemu bakorana n’umwanzi”
Ibi bimaze igihe biba i Burundi ni ikimenyetso gishimangira ko Ndayishimiye utegeka icyo gihugu nta somo yigeze akuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda aho ahubwo akomeje kugera ikirenge mu cya politiki y’ivanguramoko ya PARMEHUTU.
Si ubwa mbere hagaragaye ikimenyetso simusiga cy’uko ubutegetsi bw’umunyagitugu Ndayishimiye bufite umugambi wo gutsemba Abatutsi kuko uyu mwicanyi ruharwa yabyeruye ubwo yiyemezaga koherereza Perezida Tshisekedi wa Congo abasirikare bo kumufasha kwikiza Abatutsi b’Abanye-Congo.
Abasirikare Ndayishimiye yohereje muri Congo bayoboye igitero cyishe Abatutsi b’ahitwa i Nturo – agace kagizwe umuyonga n’ibitero by’abo basirikare nyuma y’uko batwitse umudugudu wose wari utuwemo n’Abatutsi, bafata ku ngufu abagore ndetse banasahura ibyabo.
Abarundi bakwiye kwigira ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda kuko bene izo nyigisho zangisha abahutu abatutsi ni zo ubutegetsi bwa Habyarimana bwahereyeho mbere yuko busohoza umugambi wa Jenoside.
Ndayambaje Marc