Interahamwe kabombo Chaste Gahunde irasubiye!
Chaste Gahunde umaze igihe yihishahisha mu Bufaransa nyuma yo kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu yahoze ari Komini Mabanza (ubu ni mu Karere ka Karongi), yumvikanye kuri YouTube ahakana ari nako apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare rudashidikanywaho.
By’umwihariko, umujenosideri Gahunde aherutse kumvikana akomeretsa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu guteshaa gaciro ubuhamya Mutanguha Freddy ukomoka mu gice cyegeranye n’aho Gahunde avuka, yatanze ku Rwibutso rwa Gisozi mu gutangiza ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ingingo kuyindi amagambo ya Gahunde gucecekesha abarokotse Jenoside yagizemo uruhare by’umwihariko mu gice avukamo cyane ko aniyemerera ko yiganye na Mutanguha ufite abantu benshi biciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barimo nyina umubyara.
Iyi nkoramaraso Gahunde ihoza mu kanwa amagambo yo gupfobya ndetse no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – amagambo ye ni ikimwaro cyo kuba hari abarokotse Jenoside biyemeje kuvuga amateka y’akaga banyuzemo kugeza ingabo zari iza RPA/F-Inkotanyi zibarokoye.
Soma kandi :Twibukiranye iby’interahamwe kabombo Chaste Gahunde ikomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga
Urukiko Gacaca rw’aho Gahunde akomoka rwamuhamije icyaha cya Jenoside, iyi ikaba ariyo mpamvu adasiba kwigira umwere ari nako ata ibitabapfu yerekana ko Jenoside yakorewe Abatutsi itabaye.
Uko biri kose uyu mujenosideri akwiye kuzirikana ko ntaho azacikira ukuboko kw’ubutabera cyane ko n’igihugu cy’uBufaransa yihishemo ubu cyiyemeje ko umujenosideri wese agomba kuryozwa uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ndayambaje Marc