28-04-2026

#Kwibuka31: Guhungisha Kabuga, ‘Opération Amaryllis’,…Ibyaranze tariki ya 9 Mata 1994

0

Tariki ya 9 Mata, nibwo icyo Abafaransa batangije icyo bise “Opération Amaryllis” cyarangiye tariki 12 Mata 1994, aho cyari kigamije gucyura Abafaransa n’abanyamahanga bari mu Rwanda.

“Opération Amaryllis” yabaye mu igihe Abatutsi bicwaga cyane mu mujyi wa Kigali n’ahandi henshi mu gihugu, bicwa n’abasirikari ba Leta (FAR) ndetse n’interahamwe.

Izo ngabo z’Abafaransa mu mujyi wa Kigali aho zanyuraga hose kuva i Kanombe no mu mugi zahitaga kuri za Bariyeri zitandukanye zicirwaho Abatutsi zikabirenza ingohe ubundi zikikomereza.

Ntabwo ingabo z’Abafaransa zigeze zishaka gutabara; imyitwarire yazo yatumye interahamwe ziroherwa no kwica Abatutsi benshi cyane ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

Ku rundi ruhande, bamwe mu Batutsi bari barashakanye n’Abafaransa bakoreraga imiryango mpuzamahanga n’ibigo bitandukanye ndetse n’abari barashakanye n’abakozi ba Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, basizwe n’abo bari barashakanye ubundi Interahamwe zirabica.

Ni mu gihe Ambassade y’u Bufaransa yakiriye nk’amata y’abashyitsi umuryango w’umunyagitugu Habyarimana Juvenal wategekaga u Rwanda bawuriza indege bawutwara Bangui aho wavuye werekeza mu Bufaransa.

Abari ibyegera bya Habyarimana cyane cyane abo mu “Akazu” bahawe ikaze muri Ambasade. Uwo munsi kandi abahezanguni, intagondwa z’abajenosideri zirimo Félicien Kabuga, Ferdinand Nahimana burijwe indege batwawe n’ingabo z’Abafaransa.

Tariki ya 9 Mata 2024 nibwo hanashyizweho guverinoma yise iy’abatabazi yari iyobowe na Jean Kambanda.

Uwo munsi kandi nibwo Interahamwe n’abasirikare barindaga Habyarimana, bishe Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi gatulika yitiriwe Mutagatifu Vincent Paloti i Gikondo bagera kuri 500.

Ni nabwo abasirikare ba Leta batwitse Abatutsi bari bahungiye mu Mudugudu wa Nyakabanda II munsi ya Hoteli BAOBAB.Kuri uwo munsi kandi, abatutsi bari bahungiye ku misozi ya Murama, Murundi, Mwiri, Nyamirama na Kabale mu karere ka Kayonza barishwe.

Muri paruwasi ya Zaza muri Kibungo hishwe abatutsi babarirwa hagati ya 500 na 800.

Abatutsi bari bahungiye Kiramuruzi muri Gatsibo, abo ku musozi wa Nyamagumba muri Komine Mabanza muri perefegitura ya Kibuye barishwe bitavugwa.

Uwitwa Umututsi wese yakomeje guhigwa bukware mu gihugu, ubwicanyi burakomeza!

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading