25-04-2026

Interahamwe Chaste Gahunde mu nkundura yo kugoreka amateka y’u Rwanda, gusa irishuka cyane!

0

Ku wakane ku itariki ya 01 gicurasi 2025, ku muzindaro rutwitsi wa YouTube umuhezanguni Gahunde Chaste akoresha, yacishijeho ikiganiro kidafite umutwe n’ikibuno maze we n’abatumirwa be barangwa no kugoreka amateka y’uburyo Abatutsi bameneshejwe mu Rwanda mu mwaka wa 1959.

Muri icyo kiganiro umuhezanguni Gahunde n’abatumirwa be barimo inkotsa Kayijuka Emmerance ubarizwa mu dutsiko tw’interahamwe ndetse n’umuhezanguni witwa Jean Jacques Bosco baranzwe no gukina ku mubyimba abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayirokotse.

Soma kandi:Byinshi utamenye kuri Chaste Gahunde wasaritswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Ingingo zose izi nyangabirama zibanzeho zashimangiye mu buryo bweruye ko umuhezanguni Gahunde ari intagondwa ihorana inyota yo kongera kumena amaraso y’Abatutsi nk’uko n’ubundi yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 aho akomoka mu cyahoze ari komini Mabanza ubu hakaba ari mu karere ka Karongi mu ntara y’uburengerazuba.

Uko birikose, abagamije kugoreka amatekay’u Rwanda barishuka cyane kuko ubu u Rwanda ruyobowe n’ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame kandi buhora bubereye maso Abanyarwanda, ntibishoboka ko ayo mateka mabi yazagaruka.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *