#Kwibuka31: Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakuyemo ikanzu maze yica Abatutsi, inshamake y’ibyaranze tarikiya 02 Gicurasi 1994
Ku munsi nk’uyu w’itariki ya 2 Gicurasi mu 1994, Leta y’abicanyi yari ikomeje umugambi wayo mubisha wo gutsemba Abatutsi hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko iyo Leta ifatanyije na Padiri Wenceslas Munyeshyaka bahigaga bukware Abatutsi bari bahungiye muri Hotel ya“Mille Collines” no muri za kiliziya mu mujyiwa Kigali.
Kuri uyu munsi Leta y’abicanyi yashatse kwica Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines i Kigali. Ubwo jenoside yari igeze hagati impunzi ziganjemo Abatutsi benshi zari zahungiye muri Hotel des 1000 collines aho Paul Rusesabagina yabacaga amafaranga yose bafite kugirango yemere ko bahaba.
Leta yashatse kubica bibuzwa n’uko itangazamakuru mpuzamahanga na Dr Bernard Kouchner bari babimenyekanishije mu Bufaransa byanditswe mu binyamakuru, byanamaganywe na sosiyete sivile yo mu Bufaransa bituma Leta ya Mitterrand igira inama Guverinoma y’abatabazi yo kutica abo bantu.
Abatangabuhamya benshi bemeza ko kuri paruwasi Sainte-Famille, muri Saint-Paul no kuri CELA i Kigali, Padiri Munyeshyaka (ubu uba mu Bufaransa) yitabiriye inama zakorwaga zitegura ubwicanyi no gushimuta abatutsi hamwe na Colonel Tharcisse Renzaho, Odette Nyirabagenzi, Angeline Mukankundiye, Lt Col Laurent Munyakazi, n’abandi basirikari hamwe n’Interahamwe.
Nyuma y’izo nama, nibwo Abatutsi bari bahungiye kuri paruwasi Sainte-Famille, kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul no kuri CELA ya Kigali bagiye bicwa urusorongo, bakanarimburwa mu buryo bwa rusange.
Nk’uko abatangabuhamya barokotse ubwicanyi bwo kuri Sainte-Famille no kuri Saint Paul babivuga, Padiri Munyeshyaka we ubwe yiciye umukobwa w’Umututsikazi muri paruwasi Sainte-Famille. Yishe n’abandi basore b’Abatutsi babiri n’umukobwa w’umututsikazi babyarwana Rose Rwanga.
Abakorewe irihohoterwa bemeza ko Munyeshyaka, kuri paruwasi Sainte-Famille, yashishikarije Interahamwe gufata ku ngufu umukobwa w’umututsikazi. Kuri paruwasi sainte-Famille kandi uyu mupadiri yasambanyije ku gahato umwana w’umukobwa waje no kubitangaho ubuhamya.
Kuri Centre National de Pastorale Saint-Paul i Kigali, Wenceslas Munyeshyaka yafashije interahamwe, zirimo uwitwa Léonard Bagabo, gushimuta abasore barindwi b’abatutsi, barimo Emmanuel Rukundo wari umunyamakuru, Aristarque Rutsindukana Mazimpaka, utaramenyekanye izina wari umunyeshuri, bajyanwa ku biro bya segiteri Rugenge baricwa.
Kuri iyi tariki gahunda y’abicanyi yari iyo gutsemba Abatutsi bari barahungiye mu mahoteli no muri za kiliziya mu mujyiwa Kigali.
Ibikubiye muri iyi nyandiko tubikesha Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, wasoma mu buryo burambuye ibyaranze iyi tariki unyuze HANO.
Twibuke twiyubaka.
Ubwanditsi