Ingabire Victoire, igisambo Ndagijimana JMV, inkotsa Christine Coleman… mu ikinamico yo “gusengera igihugu”, umuvumo wabo Imana iwurinde Abanyarwanda!
Abakoresha imbugankoranyambaga baguye mu kantu nyuma y’uko interahamwe, ibigarasha n’abambari babo kuri uyu uyu wa Kabiri ku itariki ya 06 Gicurasi 2025,bahuriye kuri ‘Zoom’ mu cyo bise “amasengesho yo gusabira abayobozi ba opozisiyo nyarwanda”.
Ni igikorwa cyahuriyemo abahezanguni barimo igisambo ruharwa Ndagijimana Jean Marie Vianney, Uwizera Christine wiyita Christine Coleman, Bicahaga Abdallah, François-Xavier Tulikunkiko, Christine Mukama wo mu mutwe w’iterabwoba wa RNC n’abandi babuyera hirya no hino I Burayi bazwiho guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.
Hagaragayemo kandi Peter Verlinden, umuhezanguni w’umuzungu wihebeye guhakana no gupfobya Jenoside cyane ko yanashakanye n’umujenosideri Bamutese Marie Consolatrice ubu bakaba babana mu Bubiligi.
Umugore w’umugome Ingabire Victoire ni undi muhezanguni wagaragaye muri iriya byendagusetsa aho mu gifaransa gicagase yumvikanye abeshya ko yifuriza ineza u Rwanda, gusa yari agamije kwiyambika umwambaro w’intama kandi bizwi neza ko ari ikirura byahamye.
U Rwanda ntabwo rukeneye amasengesho y’abanyabyaha,nta kibazo rufite ahubwo ikibazo kiri mu mitima yabo ihora yivuruguta mu byaha ndengakamere bigamije kubiba amacakubiri n’iterabwoba mu Banyarwanda.
Umujura ruharwa Ndagijimana Jean Marie Vianney wacucuye u Rwanda nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yagirirwaga icyizere cyo kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ntiyahatanzwe aho yumvikanye yigira intungane mu mvugo ziterekeranye.
Aba bose biyise opozisiyo birengagiza ikintu gikomeye cy’uko Abanyarwanda badashobora kuyobywa n’abanyabyaha bahora mu migambi igamije gusa kugirira nabi u Rwanda.
Ndayambaje Marc