Sendagara “Gen Neva” n’agatsiko ke mu kurangaza Abarundi bitwaje u Rwanda
Perezida Ndayishimiye n’agatsiko bafatanya gutegeka u Burundi bakomeje kurwana umuhenerezo mu kumvisha umuhisi n’umugenzi ko u Rwanda ari “umuturanyi mubi” nk’umuvuno wo kubafasha kwihunza inshingano cyane ko u Burundi bukomeje kujya mu isayo y’ibibazo babuteje.
Nk’urugero, kuri uyu wa 05 Gicurasi 2025, umukuru w’ Inteko y’u Burundi, Gelase Ndabirabe yumvikanye yikoma u Rwanda avuga ko “rutubahiriza uburenganzira bwa muntu” kubera ko ngo rwishyuza abaturage barwo imisoro, imvugo mu by’ukuri itari ifite aho ihuriye n’ ibyari kuri gahunda y’ inteko!
Uretse ko nta n’umunyarwanda wamutoye uyu mutegetsi ngo amubere umuvugizi, ibi byari ukuyobya uburari cyane ko u Burundi bizwi neza ko buri ku isonga mu bihugu bihutaza ikiremwamuntu nk’uko raporo zitandukanye zidasiba kubigaragaza.
Soma kandi: Gashozantambara Ndayishimiye yongeye kwerura ko ashaka gutera u Rwanda, gusa nakubitwa ntazaboroge!
Izi mvugo z’ubushotoranyi n’amanjwe ni umuco wamaze kwimakazwa na Gen Neva aho ubu ikinyoma cy’uko u Rwanda ruhora rushaka gutera u Burundi kitajya kiva mu kanwa k’uyu muyobozi warumbiye Abarundi n’akarere.
Biraro Ernest