25-05-2026

Interahamwe “Padiri” Rudakemwa Fortunatus mu kuyobya uburari ku busambo n’ubutagondwa byamurenze

0

Umuhezanguni Rudakemwa Fortunatus wirukanywe mu gipadiri kubera ubujura n’amacakubiri yongeye kumvikana ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse ahimbira ibyaha biterekeranye Leta y’u Rwanda nk’umurongo ugayitse yafashe kugira ngo abone imibereho aho yatorongereye muri Canada.

Kuri uyu wa Kane tarikiya 15 Gicurasi 2025 ni bwo iyi ntagondwa yamize bunguri amatwara ya Parmehutu yagaragaye ku muzindaro rutwitsi wa YouTube mu manjwe atandukanye arimo ko aherutse guterwa n’abagizi ba nabi “boherejwe na leta y’u Rwanda”.

Gusa nk’ibisanzwe, ibyo Rudakemwa wagomeye kiliziya n’umuryango nyarwanda, yabivuze kugira ngo yumvikanishe ko hari icyo ari cyo mu gihe nyamara yamaze guta ikuzo maze agahinda ahitamo kugatura imbugankoranyambaga binyuze mu kuhakwiza ibihuha.

Rudakemwa usaziye ubusa yakabaye yisobanura ku bujura ndengakamere bwamurenze kuko amateka agaragaza ko ubwo yoherezwaga mu Butaliyani nk’umupadiri, yibye amafranga ya Paruwasi ya Reggio Calabria na Sant’Alessio maze ayaguramo imodoka mu rwego rwo kwinezeza.

Ibyo byabaye nyuma y’uko yari amaze iminsi mu bikorwa8 byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma Kiliziya Gatolika ibona ko adashobotse ubundi yirukanwa mu gipadiri burundu.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading