14-09-2026

#Kwibuka31:Inshamake y’ibyaranze tariki ya 16 Gicurasi 1994

0

Ku munsi nk’uyu, tariki ya 16 Gicurasi 1994, RPF/A-Inkotanyi yafunze umuhanda Kigali-Gitarama, ndetse ifata agace ka Bugesera irokora Abatutsi bagera ku bihumbi bibiri.

Uwo munsi kandi interahamwe n’abasirikare ba Leta y’abicanyi bishe Abatutsi babarirwa mu maganabiri bahungiye kuri Kiliziya I Kabgayi, muri Perefegitura ya Gitarama.

Tarikiya 16 Gicurasi 1994,Sindikubwabo Théodore wari Perezida w’inzibacyuho yavuze ko muri Perefegitura ya Kibuye hagomba gukazwa umutekano ku buryo bw’intangarugero, ashaka kuvuga ko Jenoside yakorerwaga Abatutsi igomba gukaza umurego muri ako gace.

Uwo munsi kandi ni bwo Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’uBufaransa yavuze ko ibyaberaga mu Rwanda ari Jenoside.

Twibuke twiyubaka.

Mukobwajana Linda

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading