15-04-2026

Tariki ya 17 Gicurasi mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

0

Ku itariki ya 17 Gicurasi 1994, Inama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi yarajijishije itora icyemezo cyongera ingabo za MINUAR zikagera ku 5500 ndetse muri icyo cyemezo hemezwa ko u Rwanda rwambuwe uburenganzira bwo kongera kugura intwaro (arms embargo).

N’ubwo hatowe uwo mwanzuro ariko, Umuryango w’Abibumbye wanze guhindura manda ya MINUAR ngo ihabwe ububasha bwo gukoresha ingufu mu guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi maze irenda ihagarikwa n‘icyo cyemezo cyatowe kitubahirijwe.

Kuri iyi tariki ya 17 Gicurasi, nyuma y’iminsi 40 Jenoside yakorewe abatutsi itangiye mu mwaka 1994, Interahamwe zakomehe kwica abatutsi benshi hirya no hino mu gihugu by’umwihariko abari barahungiye muri komini Musambira ku kiliziya cya paruwasi ya Musambira, ubu ni mu Ntara y’Amajyepfo.

Mu gihe cy’iminsi 100, kuva taliki 7 Mata, hirya no hino mu gihugu Abanyarwanda bakomeje kwibuka Abatutsi barimo abavandimwe, ababyeyi, abana, umuryango, abaturanyi bazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka 1994.
Twibuke twiyubaka.

Ubwanditsi

About Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *