31-08-2026

Interahamwe n’abajenosideri bazumva ryari ko urusaku rwabo nta cyo ruteze guhindura ku bwigenge bw’inkiko z’u Rwanda?

0

Umumotsi w’agatsiko k’abajenosideri n’interahamwe ka FDU-Inkingi, Musabyimana Gaspard, hamwe n’umuhezanguni Matata Joseph kuri iki cyumweru tariki ya 18 Gicurasi 2025 bumvikanye bakwiza ibihuha bigamije gutagatifuza Mushayidi Deogratias umaze imyaka 15 akatiwe igifungo cya burundu.

Muri Nzeri 2010 ni bwo Mushayidi yakatiwe burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu, kugumura abaturage n’ibindi, gusa izi nterahamwe ziri gushaka kubeshya abazikurikira buhumyi ko “yazize impamvu za politike”.

Mushayidi yanashinze umutwe w’iterabwoba,akorana n’imitwe y’iterabwoba irimo FDLR igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse akaba ari n’umwe mu bafatanyije n’umutwe w’ibyihebe wa RNC mu bikorwa byo gutera za grenades ahantu hatandukanye mu mujyi wa Kigali.

Ukurikije ibitekerezo byavuye mu mitwe y’ababanzi b’u Rwanda ntiwaba ukabije wemeje ko bataye umutwe,baranzwe gusa no gusohora urwango bafitiye ubuyobozi bw’u Rwanda kuko kuburanisha umuntu wakoze icyaha nka Mushayidi Deo ubwabyo ntibihagije ngo bicare bavuge bibasira ubuyobozi bw’u Rwanda.

Muri macye udutsiko tw’interahamwe n’abajenosideri dukwiye kumenya ko yaba Mushayidi ndetse n’abandi banyabyaha bifatanya natwo mu guhungabanya u Rwanda, nta mahoro bateze kugira kuko byanze bikunze bagomba kugongwa n’urukuta rw’amategeko kuko u Rwanda ntiruvogerwa kandi rugendera ku mategeko.

Ndayambaje Marc

About Author

Leave a Reply

Discover more from MY250TV

Subscribe now to keep reading and get access to the full archive.

Continue reading